Abakinnyi bashobora gutangira gupimwa ibiyobyabwenge n'imiti itemewe gukoreshwa muri Sports, nyuma y'ibiganiro byahuje Minisiteri ya Sports, n'ikigo cy'igihugu cy'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu buta Butabera (RFI) .
Kuwa kabiri taliki ya 23 Ukuboza 2025, nibwo impande zombi zaganiriye ku mushinga wo gushyiraho laboratwari ipima ikoreshwa ry'imiti yongerera abakinnyi imbaraga, ni ibiganiro byakozwe na Rwego Ngarambe umunyamabanga wa leta muri Minisiteri ya Sports , na Dr Charles Karangwa uyobora RFI.
Amakuru dukesha ikigo cy'igihugu cy'itangazamakuru RBA , avuga ko ibi biganiro bigamije gushyiraho iyi laboratwari, mu rwego rwo gufasha Sports y'u Rwanda kubahiriza amahame mpuzamahanga agenga Sports .
Ni keshi abakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda, bagiye bumvikana bavuga ko iyi gahunda ikenewe muri Sports y'u Rwanda, cyane cyane mu mupira w'amaguru, gusa benshi ukumva bafite impungenge z'uko mu gihe bapima abakinnyi b'umupira w'amaguru, bashobora kwisanga nta shampiyona ibaye kuko abenshi baba bahanwe.
Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri ya Siporo Rwego Ngarambe asobanurirwa uko iki kigo gikora
Like This Post? Related Posts