Mu gihe
irushanwa rya CAN 2025 rikomeje gukurura imbaga y’abakunzi b’umupira w’amaguru,
abafana ba Côte d’Ivoire bakomeje kwiyongera ku bwinshi muri fan zone ya
Marrakech, aho bahurira kurebera imikino imbonankubone no gusabana.
Kuri uyu wa Gatatu
tariki ya 24 Ukuboza saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba (18h30), ikipe
y’igihugu ya Côte d’Ivoire irateganya kurinda igikombe ifite ihura na Mozambique
kuri Stade de Marrakech, umukino witezwe cyane n’abafana.
Fan zone ya
Marrakech irambuye kuva ku kibuga cy’amateka cya Jemaa el-Fna ikagera mu
mihanda igize Médina ya kera, ikaba yashyizweho écrans nini zituma abafana
bakurikira umukino imbonankubone. Aho hantu hahurira siporo, umuco
n’imyidagaduro, bikaba byaratumye hifashishwa n’abantu b’ingeri zitandukanye.
Umwuka
w’ibyishimo n’ubusabane ni wo wiganje, bituma abafana benshi bishimira uko
bakiriwe.
Umwe mu
bafana ba Côte d’Ivoire yagize ati:
“Mu by’ukuri, ni ubwa mbere tuje muri fan zone ya Marrakech. Abantu baratwakira
neza cyane, ni abanyamuryango. Dushobora kureba imikino ku écrans nini, tukarya
kandi tukishimana n’abandi bafana. Ni ahantu heza cyane.”
Ku ruhande
rw’amateka, Côte d’Ivoire ifite inyota yo gukomeza kwitwara neza mu mikino uyihuza
na Mozambique.
Guhera mu 1986,
amakipe yombi amaze guhura inshuro esheshatu mu mikino yemewe, Côte d’Ivoire yayitsinzs
imikino ine, baganya kabiri. Mozambique ntiratsinda na rimwe Côte d’Ivoire,
bigatuma uyu mukino ufatwa nk’ufite igisobanuro cyihariye ku mpande zombi.
Biteganyijwe
ko uyu mugoroba uzaba urimo amarangamutima menshi, haba ku bakinnyi bashaka
gutsinda no ku bafana baje gushyigikira amakipe yabo.
Fan zone ya
Marrakech ikomeje kwerekana ko CAN 2025 atari irushanwa gusa, ahubwo ari
n’igihe cyo guhuza abantu, imico n’ibihugu bitandukanye.