• Amakuru / MU-RWANDA


Umusaza w'imyaka 63 y'amavuko wo mu Murenge wa Nyakarenzo, mu Karere ka Rusizi, yasazwe mu mugozi bikekwa ko yiyahuye ariko abaturanyi be bavuga ko atiyahuye, ahubwo ko yishwe nabo mu muryango we bari basanzwe bafitanye amakimbirane.

Ibi byabaye nyuma y'uko ku wa Kabiri, tariki ya 23 Ukuboza 2025, umugore wa nyakwigendera yari yagiye kumurega kuri Sitasiyo y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) amushinja ko yamwibye amafaranga ibihumbi 30,000Frw.

Ku munsi ukurikiyeho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Ukuboza 2025, ni bwo umugore yahuruje abaturanyi be avuga ko asanze umugabo we asanze amze kwiyahura akoresheje umugozi wa supanete (inzitiramibu).

Abaturanyi babonye umurambo wa nyakwigendera bavuga ko basanze amanitse mu mugozi ariko amaguru ahinnye kandi akora hasi, afite ibikomere ku mutwe bityo bagakeka ko yishwe n'abo mu muryango we kubera amakimbirane bari bafitanye.

Ati:"Yari afite utuntu tw'udukomera ku mutwe dutatu, ariko ipantaro yamuvuyemo, hejuru naho yambaye ubusa, ari muri supanete. Njyewe mbona atiyahuye ahubwo abo mu muryango we bagize uruhare muri uru rupfu, iyo urebye ukuntu ahagaze hasi atanagana, amaguru ahinnye ari mu kirere, bigaragaza ko ari ababikoze kandi namwe nimureba murabibona. Ntabwo rwose yiyahuye."

Undi muturage yavuze ko yatabaye nyuma y'uko umugore yatabaje avuga ko umubo we asanze yiyahuriye mu cyumba bararagamo, yongeraho ko uyu muryango wari usanzwe ugirana amakimbirane.

Yagize ati:"Bagiranaga amakimbirane ashingiye ku mutungo, umugabo yaba yagurushije itungo cyangwa igiti, bakarara barwana gutyo kandi tukumva ko umugore we amuteza abana kuko aheretse no kubwira inteko y'abayurage ko abana nibica umugabo we (se) atazabibazwa."

Yakomeje avuga ko kuba uyu musaza yasanzwe yapfuye nyuma yo kuva kumurega kuri RIB avuga ko yamutwariye amafaranga ibihumbi 30Frw ndetse no kuba yarabwiye inteko y'abaturage ko napfa atazamubazwa na we yakabibajijwe.

Ati:"Ntekereza ko kuba yaravugaga kuriya ni uko bari bazi icyo bazamukorera. No ku wa Gatandatu ushize bamukubitiye mu nzira bari mu rugendo. Amakimbirane yabo yari amaze igihe."

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, yemeje aya makuru, avuga ko bidakwiye ko umuturage yiybura ubuzima ko ahubwo abafitanye amakimbirane bari bakwiye kwegera ubuyobozi bakabafasha.

Yagize ati:"Amakuru y'urupfu rw'uwo musaza, twayamenye hanyuma inzego zirimo RIB, iz'umutekano n'iz'ibanze zijyayo. Ubwo icyateye urupfu cyazava mu iperereza riri gukorwa na RIB, maze hakamenyekana niba yiyahuye cyangwa niba hari abagize uruhare mu urupfu rwe."

Yakomeje asaba abaturage kubana neza bakirinda amakimbirane nubwo haba hari ibyo batumvikanaho igisubizo ntabwo ari ukwiyambura ubuzima cyangwa kubuvutsa uwo mutumvikanye, ahubwo wakwegera ubuyobozi bakabafasha.

Meya Sindayiheba yongeyoho ko hari abamaze gutabwa muri yombi mu gihe iperereza rigikomeje. Naho nyakwigendera akaba yasize umugore n'abana barindwi.

Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ushinzwe ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe, Dr. Iyamuremye Jean Damascène, muri Nzeri 2025, yatangaje ko mu bitera abantu gutekereza kwiyahura harimo amakimbirane yo mu muryango, kubura ubufasha mu muryango, ibibazo by’amikoro, indwara zo mu mutwe, agahinda n’indwara zidakira.

Yagize ati:"Umubabaro w’amarangamutima abantu baba bafite mu gihe cy’akababaro ntukunda kugaragara kugeza igihe ugeze ku kigero cyo hejuru. Ni yo mpamvu kuganira kuri ibyo bibazo ari ingenzi. Dushishikariza abantu kudahangana n’ibibazo bonyine, kuko n’ibiganiro bisanzwe bishobora gufasha umuntu gukira."

Imibare itangazwa na RBC igaragaza ko umubare w’abagerageje kwiyahura mu Rwanda wageze ku bantu 602 mu mwaka ushize wa 2024, kandi 51,3% ari abafite imyaka iri hagati ya 19 na 35.



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments