• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Abantu benshi baturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, bakoze urugendo rurerure rw’amaguru bajya muri Ghana kugira ngo bihishe mu nkuge y’uwitwa Ebo Noah wabahanuriye ko imperuka izaba kuri uyu wa 25 Ukuboza 2025.

Mu baturutse mu bihugu bya Afurika higanjemo abo muri Bénin. Bagaragaye bikoreye ibikapu birimo imyambaro n’ibiryamirwa, ababyeyi bahetse abana babo. Mu nzira banyuragamo mu masaha y’ijoro, humvikana abari batunguwe n’uru rugendo.

Uyu mugabo wigereranya na Noah uvugwa muri Bibiliya amaze igihe kinini yubaka ubwato ahamya ko abakiranukiye Imana bazihishamo, ubwo umwuzure ukomeye cyane uzaba wibasira Isi. Yavuze ko iyi mperuka izaba mu gihe cy’imyaka itatu guhera kuri iyi Noheli.

Muri Kanama 2025, Ebo Noah yavuze ko mu bwato yubatse harimo ubufite ubushobozi bwo kujyamo abantu ibihumbi bitanu. Ahamya ko Imana ari yo yamutegetse kubwubaka kugira ngo abatarayigomeye bazabwihishemo.

Bamwe mu bemera Imana bahaye agaciro “ubuhanuzi” bw’uyu mugabo, ariko abandi babutera utwatsi, bagaragaza ko icyo agamije ari ukwamamara.

Ku rukuta rwe rwa Instagram rukurikirwa n’abarenga ibihumbi 29 n’urwa TikTok rukurikirwa n’abarenga miliyoni 1,3, Noah ukunze kugaragara yambaye igunira ryanduye, yaraye atangaje ko imperuka itakibaye nyuma y’amasengesho akomeye yakoze, asaba Imana kumuha umwanya wo kubaka izindi nkuge.

Noah yagize ati:"Kubera amasengesho, nabonye ikindi cyerekezo. Kandi ubonye abantu bavuye hirya no hino mu gihugu no ku Isi yose, baza mu nkuge, kwagura inkuge ntibyari gutuma bose bajyamo. Bityo rero, nahuje icyerekezo n’abandi bantu b’Imana bakomeye, turasenga."

Gusa, abitabiriye icyo gikorwa batunguwe ni uko uwo mugabo yababwiye ko yavuganye n'Imana ikamubwira ko igihe cyahindutse.

Yagize ati:"Nyuma yo kwivuganira n’Imana, yaduhaye igihe cyo kubaka izindi nkuge zifite n’amahema, twese tuzajyamo kugira ngo mu gihe kiri imbere hatazagira uhungira ahandi hantu. Sindi kugurisha amatike, nta we ndi kwaka amafaranga. Nyabuna nimugume mu rugo, munezerwe."

Si Ebo Noah wahanuye ko ku Isi hazaba imperuka ariko ntibe gusa. Nubwo bimeze bityo, abantu benshi bakomeza kwizera abiyita abahanuzi nka we, bakizera ubutumwa bwabo. Urugero rwa hafi ruri ku bwiyongere bw’abamukurikira ku rubuga rwa TikTok, bamushyigikira umunsi ku wundi.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments