• Imikino / FOOTBALL

Kylian Mbappe n'umuryango we bageze Rabat muri Morocco,  baje gushyigikira mushuti we Achraf Hakim , mu gihe hategerejwe Osman Dembele nawe uje gushyigikira uyu musore mu gikombe cya Afurika.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu , nibwo Kylian Mbappe na murumuna we Ethan Mbappe , bari kumwe n'ababyeyi babo bageze mu murwa mukuru wa Morocco "Rabat" , aho baje kureba umukino w'igikombe cya Afurika, umukino  wa kabiri nu itsinda A , uza guhuza Morocco na Mali  ku isaha ya saa 22h zo mu Rwanda .

Mbappe usanzwe ari inshuti magara na myugariro wa Morocco Achraf Hakimi , yaje gushyigikira uyu musore, kubera ko shampiyona ya Espanye yahagaze , kugeza taliki ya 03 Mutarama 2026, amakuru dukesha RMC Sports , avuga ko uyu musore azamara muri Morocco iminsi 4 , kuko azasubira muri Espanye taliki ya 29 Ukuboza 2025.


Kylian Mbappe n'umuryango we baje gushyigikira inshuti ye magara Achraf Hakim 

Ntabwo ari Mbappe gusa wari utegerejwe muri Morocco,  kuko RMC Sports ivuga ko na Osman Dembele uheruka kugirwa umukinnyi mwiza ku isi, nawe ategerejwe muri Morocco,  gushyigikira mugenzi we Hakim banakinana mu ikipe ya Paris Saint Germain.

Achraf Hakim ntabwo aratangira gukinira Morocco,  kubera ko aribwo arimo gukira ikibazo cy'imvune yagiriye ku mukino ikipe ye Paris Saint Germain yakinnye na FC Bayern Munich muri UEFA Champions league,  uyu musore nawe aheruka kugirwa umukinnyi mwiza wa Afurika.

Aba basore basanzwe ari inshuti magara 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments