Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Gianni Infantino uyobora ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), bitabiriye gahunda yo guhuriza hamwe abana bato biga gukina umupira w’amaguru hagamijwe ubusabane no kwidagadura binyuze mu gukina umupira w’amaguru, izwi nka FIFA Football Clinic/Festival.
Ni igikorwa cyabereye kuri Stade Amahoro,
kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 26 Ukuboza 2025, cyitabirwa abana 220 barimo
abahungu 120 n’abakobwa 100.
Aba bana baturutse mu marerero 11 arimo
atanu y’abakobwa n’atandatu y’abahungu, barimo abatarengeje imyaka 11, 13 na
15, bose bahawe imipira yo gukina 250 n’ibindi bikoresho ryifashishwa muri
Ruhago.
Ni mu gihe mu gihugu hose hazatangwa
imipira 5000.
Gahunda ya FIFA Football Clinic/Festival,
isanzwe iba hirya no hino ku Isi, mu gukundisha abana bato umupira w’amaguru.