• Amakuru / POLITIKI


Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Ukuboza, zarashe amato abiri y’inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23.

Ubwo bwato bwarasiwe ku cyambu cya Kulundu giherereye ku kiyaga cya Tanganyika, mu gace ka Makobola ko muri Teritwari ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Drone ya FARDC ni yo yarashe ubwo bwato, ndetse amakuru avuga ko abasirikare bose bari baburimo bitabye Imana.

Usibye kuba AFC/M23 yarasiwe ubwato, amakuru avuga ko ejo ku wa Kane nimugoroba Ingabo zayo zari ziri muri Makobola zahavuye bikarangira FARDC na Wazalendo binjiye muri aka gace, nyuma y’imirwano yabereye ku misozi ya Kasekezi, Bangwe, Ngalula na Makobola ikikije uriya mujyi muto uri hagati ya Teritwari za Fizi na Uvira.

Andi makuru avuga ko kuri uyu wa Gatanu imirwano ikomeye yongeye kubura hagati y’inyeshyamba n’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya RDC, mu gace ka Katongo no mu nkengero z’uduce twa Kigongo na Kabimba duherereye mu bilometero bibarirwa mu munani uvuye ku cyambu cya Uvira.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments