Abagabo babiri bo mu Karere ka Nyanza District batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umugore bivugwa ko yanizwe kugeza apfuye.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kigarama,
Akagari ka Nyanza, mu Murenge wa Busasamana Sector, Nyanza District, Rwanda, mu
ijoro ryo ku wa 8 rishyira ku wa 9 Werurwe 2026.
Amakuru ava muri ako gace avuga ko
uyu mugore wari mu kigero cy’imyaka 40 yasanzwe yapfuye, bikekwa ko yishwe
anizwe. Bivugwa ko mbere y’urupfu rwe yari yiriwe asangira inzoga n’aba bagabo
babiri bakekwaho uruhare muri uru rupfu.
Abaturage bavuga ko umurambo w’uyu
mugore wabonetse hafi y’icupa ry’inzoga, ndetse bigaragara ko yari afite
amaraso ku munwa no mu mazuru.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara
y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye itangazamakuru ko inzego z’umutekano
zahise zitangira iperereza nyuma yo kumenya aya makuru.
Yagize ati:
“Iperereza ryahise ritangira, umurambo wa nyakwigendera ujyanwa mu buruhukiro
bw’Ibitaro bya Nyanza, ndetse abagabo babiri bakekwa kugira uruhare muri urwo
rupfu bafashwe bajyanwa gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana, aho
ubugenzacyaha bukomeje iperereza.”
CIP Kamanzi yakomeje yihanganisha
umuryango wabuze uwabo, anasaba abaturage kwirinda ibikorwa byose bishobora
guteza umutekano muke cyangwa bikabangamira ubuzima bw’abandi.
Yibukije kandi ko icyaha cyo kwica
gihanwa n’amategeko akomeye. Ingingo ya 170 y’Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30
Kanama 2018 rihana ibyaha mu Rwanda iteganya ko umuntu uhamijwe n’urukiko
icyaha cyo kwica ahanishwa igifungo cya burundu.
Iperereza ku rupfu rw’uyu mugore riracyakomeje kugira ngo hamenyekane neza icyateye uru rupfu n’uruhare rwa buri wese mu bakekwa.
Like This Post? Related Posts