Ingabo z’u
Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu ntara ya Cabo Delgado muri
Mozambique, zavuguruye ishuri ribanza rya Macomia ryari ryarasenywe n’ibitero
by’iterabwoba.
Izi ngabo
zashyikirije ubuyobozi n’abaturage iri shuri rya Macomia Primary School, ku
munsi wo ku wa Mbere, tariki ya 9 Werurwe 2026.
Ni ishuri
rifite ibyumba bitatu by’amashuri n’ibiro bibiri by’abarimu byose bishya, ibi
byumba byari byaratangiye kubakwa ariko ntibyarangira kubera ibibazo
by’umutekano muke byatewe n’ibikorwa by’iterabwoba biri mu karere ka Macomia.
Iyi nyubako
yose yuzuye mu gihe cy’amezi atatu, ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira
abanyeshuri bagera ku 150.
Umuhango wo
gutaha iri shuri witabiriwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze zo mu karere ka
Macomia, abaturage, abarimu n’abanyeshuri biga kuri iri shuri, hamwe n’abagize
inzego z’umutekano zirimo n’Ingabo z’u Rwanda.
Mu ijambo
yatanze mu izina ry’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Frank Rwabugande,
uyobora ishami rishinzwe imikoranire hagati y’ingabo n’abaturage (Civil and
Military Cooperation), yavuze ko iki gikorwa kiri mu murongo wo guteza imbere
uburezi no gukomeza gushimangira ubufatanye hagati y’Ingabo z’u Rwanda
n’abaturage ba Mozambique.
Ati “Iri
shuri si inyubako isanzwe gusa, ahubwo ni ikimenyetso cy’ubumwe n’ubufatanye
bigaragaza ubuvandimwe n’ubufatanye burambye hagati y’abaturage b’u Rwanda na
Mozambique. Rigagaragaza ubushake dusangiye bwo guteza imbere amahoro,
umutekano n’iterambere binyuze mu burezi n’ubufatanye.”
Lt Col
Rwabugande yagaragaje kandi ko amahoro arambye adashingiye gusa ku bikorwa bya
gisirikare, ahubwo asaba no gufasha abaturage kubaka ubuzima bwabo bushya
binyuze mu kubaka ibikorwa remezo birimo amashuri, amasoko n’ibindi bifasha
iterambere ry’abaturage.
Umuyobozi
w’akarere ka Macomia, Tomás Badae, yashimye cyane uruhare rw’Ingabo z’u Rwanda
mu kuvugurura iri shuri, ashimangira ko mu myaka ishize ritari rikigikoreshwa
kubera ko ryari ryarangijwe n’ibitero by’iterabwoba.
Yashimiye Ingabo z’u Rwanda ku ruhare rwazo mu kugarura icyizere mu baturage, anasaba abarimu, ababyeyi n’abanyeshuri gufata neza iri shuri no kuririnda kugira ngo rikomeze gufasha abana kubona uburezi bwiza.
Like This Post? Related Posts