• Amakuru / MU-RWANDA


Umukobwa witwa Cyuzuzo Grâce w’imyaka 23 y'amavuko, warimo arangiza amasomo ye muri Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (CST) i Kigali, yitabye Imana nyuma yo kurohama mu Kiyaga cya Kivu mu Karere ka Karongi.

Iyi mpanuka yabaye ku Cyumweru nimugoroba ahagana Saa Kumi n’Ebyiri, ahitwa Carnival Beach mu Mudugudu wa Gatwaro, mu Kagari ka Kibuye, mu Murenge wa Bwishyura, mu Karere ka Karongi.

Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko uwo mukobwa yari yagiye gutembera i Karongi ari kumwe na bagenzi be bigana muri CST.

Bivugwa ko bari abanyeshuri batanu (5) bagiye gusura uyu mujyi no koga mu kiyaga cya Kivu. Babiri muri bo ari bo Cyuzuzo Grâce n’umusore witwa Ishimwe Cedrick w’imyaka 24 y'amavuko bahisemo kujya gutembera mu kato gato kagenewe gutwara abantu mu mazi.

Gusa, amakuru avuga ko ubwo bari bageze nko muri metero 200 mu kiyaga, ako kato karohamye. Ishimwe Cedrick we yashoboye gutabarwa n’abantu bari hafi aho kuko yari yambaye umwambaro wabugenewe urinda kurohama (jilet de sauvetage), ariko Cyuzuzo Grâce we ntibyashobotse ko atabarwa kuko atari awambaye.

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi yahise itangira gushakisha uwo mukobwa wari wabuze. Nyuma y’amasaha menshi ashakishwa umurambo we wabonetse ku wa Mbere, tariki ya 9 Werurwe 2026.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Songa Nsengiyumva Rwandekwe, yavuze ko iyo mpanuka yatewe n’uko aba banyeshuri barenze aho bari bemerewe kugera mu kato kandi batubahirije amabwiriza y’umutekano.

Yagize ati:"Ubusanzwe ako kato kagenewe gutemberamo ariko umuntu ntarenge aho yemerewe kugera kandi agomba kuba yambaye umwambaro wabugenewe. Kuba bararenze ayo mabwiriza ni byo byateye iyi mpanuka."

Nyuma yo kuboneka, umurambo wa nyakwigendera Cyuzuzo Grâce wajyanywe mu buruhukiro bw'i Bitaro Bikuru bya Kibuye kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bwishyura bwihanganishije umuryango wa nyakwigendera, ishuri yigagamo ndetse na bagenzi be, bunasaba abantu bose bajya gutembera ku biyaga n’ahandi hari amazi kujya bubahiriza amabwiriza y’umutekano.

Iyi mpanuka yongeye kwibutsa abantu ko kwirinda ari ingenzi, cyane cyane igihe bagiye mu bikorwa byo kwishimisha byo koga cyangwa gutembera ku mazi.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments