• Amakuru / MU-RWANDA


Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwahaye uruhushya rwo gukora hoteli ya Château le Marara yari iherutse gufungwa nyuma y’uko bigaragaye ko yakoraga nta burenganzira ifite.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi, bwanditse kuri X buti “Inzozi mwari mufite zo kuruhukira ahantu heza cyane mu Rwanda zabaye impamo! Château Le Marara, ya nyubako y’agatangaza iri ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Karongi, yongeye gufungura amarembo! Muri aka Karere hari hoteli 14 ziteguye kubakirana urugwiro.”

Nyuma y’aho iyi hoteli ikomorewe, izajya icungwa n’ikigo gikora ibijyanye no kuyobora amahoteli cyitwa Royal Retreat.

Ku wa 22 Nyakanga 2025 ni bwo RDB yafunze imiryango y’iyi hoteli nyuma yo gusanga ikora nta ruhushya rwo gukora ibikorwa by’ubukerarugendo no gutanga serivisi z’ubukerarugendo no kwakira abantu igira.

Ibi byabaye nyuma y’uko iyi hoteli yari imaze iminsi igarukwaho ku mbuga nkoranyambaga kubera ubukwe bwa Shadadi Musemakweri na Uwera Bonnette, bwahabereye bikavugwa ko bahawe serivisi mbi.

Musemakweri na Uwera bashinje iyi hoteli kubura umuriro bya hato na hato ndetse nta nyunganizi yawo yari ihari, kugabura amafunguro ateguye nabi, serivisi mbi n’ibindi.

Gusa ubuyobozi bwa hoteli bwahise bugana iy’ubutabera buvuga ko abageni bakangishije hoteli ibikorwa byo kuyisebya no gukoresha uburiganya ngo batishyura amafaranga bari bari bayibereyemo.

Ibishya muri chateau le Marara

Emmanuel Ngayaboshya ukorana na Royal Retreat ari na yo igiye gucunga iyi hotel, yasobanuye ko izatangira kwakira abakiliya bundi bushya mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Ngayaboshya ni we uzaba ari Umuyobozi w’igikoni cya Chateau le Marara. Yasobanuye ko hari byinshi bigiye guhinduka cyane mu bijyanye n’igikoni kuko ari ho hari ikibazo kinini.

Yavuze ko mu by’ibanze harimo n’uburyo kwakira ubusabe bw’abashaka kugana hotel byakorwaga kuko nta murongo uhamye byagiraga.

Ati “Uburyo réservation zayo zakorwaga abantu bashaka kuza kuhiyakirira, ubukwe, kwifotoza, n’ibindi bigiye guhinduka kuko mbere nta buryo bwari buhari bumeze neza ibyatumaga bigonganisha abakiliya na hotel.”

Iyi hoteli ubusanzwe yakagombye kuba iri ku rwego rw’inyeyeri eshanu ariko mu igenzurwa ryakozwe ryasize rigaragaje ko serivisi itanga zitari kuri urwo rwego cyane cyane mu bijyanye n’igikoni.

Ngayaboshya yavuze ko serivisi z’ibiribwa n’ibinyobwa zigiye kwitabwaho bishoboka ku buryo bijya ku rwego rwa hoteli y’inyenyeri eshanu.

Ati “Ubu turi kwitegura ku buryo serivisi dutanga cyane cyane mu bijyanye n’ibiribwa bigomba kuba biri ku rwego rw’inyenyeri eshanu.”

Mu bijyanye n’ibiciro by’ibiboneka muri iyi hoteli byo yavuze ko hari ibizahinduka n’ibitazahinduka.

Ati “Ku bijyanye n’ibiciro iby’ibyumba byo ntibizahinduka ariko ku bijyanye n’ibyo kurya no kunywa bishobora guhinduka.”

Mu bizahinduka muri iyi hoteli ni imikorere y’abakozi aho izagira abakozi bafite ubushobozi bwo gukora muri hoteli y’inyenyeri eshanu.

Ati “Ubuyobozi bushya ntabwo buza buje gusenya ikipe yari isanzwe iriho ahubwo bureba intege nke zayo, niba ari amahugurwa akenewe, niba wenda ari ikibazo cy’imyitwarire abafite iyo myitwarire bagakurwamo kuko gutanga serivisi bishingira cyane ku myitwarire, n’ibindi nk’ibyo.”

Ikibazo cy’iyi hoteli na Musemakweri cyararikoroje ku mbuga nkoranyambaga ndetse abenshi bagaragaragaza ko binubiye serivisi iyi hoteli yahaye aba bageni.

Icyakora uyu muyobozi we agaragaza ko ibyo bitahungabanyije urukundo abantu bafitiye iyi hoteli, kuko n’ubu ku mwaka mushya biteguye kwakira abantu benshi. Iyi hotel ifite ibyumba 21.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments