Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’imitwe ya Wazalendo byasahuye bikomeye santere ya Makobola, teritwari ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bifata ku ngufu abagore.
Abarwanyi bo muri
Wazalendo n’ingabo za RDC byinjiye muri Makobola ku gicamunsi cya tariki ya 26
Ukuboza 2025, nyuma y’umwanya muto abarwanyi ba AFC/M23 bayivuyemo.
Mu ijoro ryo ku wa 29 rishyira uwa 30 Ukuboza, abasirikare bo mu
mutwe w’ingabo kabuhariwe wa Cheetah bari bavuye mu gace ka Kigongo muri
teritwari ya Uvira bageze muri Makobola, bahangana na bagenzi babo mu mutwe wa
Hiboux.
Muri ako kavuyo, abasirikare ba RDC na Wazalendo batangiye
gusahura ikigo nderabuzima cya Lamba giherereye mu gace ka Bangwe, batwara
imiti n’ibindi bikoresho byinshi.
Umwe mu bakorera muri iki kigo nderabuzima yagize ati “Bamenye
inzugi, biba imiti mbere yo kwinjira mu biro by’umuyobozi, aho batwaye
ibikoresho byose, bangiza ibiro.”
Aba basirikare na Wazalendo bakomereje ubusahuzi mu baturage,
biba ihene, inkoko n’ibiribwa, babyikoreza abaturage barimo abagore, babijyana
mu bigo byabo.
Umunyamuryango wa sosiyete sivile ikorera muri Makobola yagize
ati “Binjiye mu ngo z’abaturage, batwara byose bahasanze birimo n’ibiryo.
Bategetse abagore kubibatwaza, bataha nyuma yo gufatwa ku ngufu.”
Ubu bugizi bwa nabi bwaciye igikuba mu baturage ba Makobola.
Ntibumva ukuntu abasirikare bakabaye babarindira umutekano babahungabanya
bigeze aha.