• Amakuru / MU-RWANDA


Urwego rw’Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi Umunyamakuru wa RadioTV10 witwa Ndahiro Emmanuel uzwi nka ‘Taikun’.

Taikun yatawe muri yombi ku wa Kane, tariki ya 01 Mutarama 2026, nyuma yo gusagarira abasekirite mu gitaramo cyateguwe n’Umujyi wa Kigali cyaberaga mu mbuga ya Kigali Convention Centre.

Yafashwe nyuma y'uko ku mbuga nkoranyambaga hasakajwe amashusho amugaragaza ashyamirana n'abasekitite bamubuzaga Kwinjira ahari habereye icyo gitaramo.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B.Thierry, yavuze ko Taikun akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi no gukoresha amagambo arimo ibikangisho.

Kugeza ubu Taikun afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura, mu gihe iperereza rigikomeje.

RIB iributsa abantu bose kwitwara neza ndetse no kwirinda kunywa ibisindisha birenze urugero kuko biganisha bamwe mu nzira zo gukora ibyaha.

Irasaba kandi kugira ubworoherane muri iyi minsi mikuru ndetse n’ikindi gihe cyose, ahubwo bakarushaho kwirinda ibikorwa bigize ibyaha, kuko kunyuranya na byo bigira ingaruka zirimo nogufungwa.

Icyo amategeko ateganya ku cyaha akurikiranyweho 

Itegeko rigena ko umuntu, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe n’ihazabu itari munsi ya 100.000 Frw ariko itarenze 300.000 Frw.

Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye uwakorewe icyaha indwara cyangwa kudashobora kugira icyo yikorera ku buryo budahoraho, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu itari munsi ya 500.000 Frw ariko itarenze 1.000.000 Frw.

Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye uwakorewe icyaha indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo yikorera, kubuza burundu urugingo rw’umubiri gukora no gutakaza igice cy’umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu itari munsi ya 1.000.000 Frw ariko itarenze 2.000.000 Frw.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments