Inama Nkuru y’Ubucamanza yafashe umwanzuro wo kwirukana burundu abacamanza babiri (2) n’abanditsi b’inkiko babiri (2), ndetse ihagarika undi mu kazi amezi atandatu (6) adahembwa, bazira ibyaha byiganjemo ibifitanye isano na ruswa, mu gihe bandi 15 bahawe inshingano nshya.
Iyo ni imwe mu myanzuro yafatiwe mu nama y’Inama Nkuru y’Ubucamanza yabaye muri iki cyumweru, iyobowe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ubucamanza, Mukantaganzwa Domitilla.
Abirukanwe ni Kamanzi Dalaus, wari Umucamanza mu Rukiko Rukuru, Hategekimana Zozime wari Umucamanza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Mukamira na Murenzi Prosper wari Umwanditsi mukuru w’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyakabuye. Bose bazira ibyaha bifite aho bihuriye na ruswa.
Iyo nama kandi yemeje kwirukanwa burundu kwa Masengesho Céline wari Umwanditsi w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, azira guta akazi nta mpamvu.
Ni mu gihe Hamenyimana Télesphore wari Umucamanza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Karongi, yahagaritswe ku mirimo amezi atandatu (6) adahembwa, azira gusubika imanza nta mpamvu zifatika no gutinza itangwa ry’imikirize y’imanza.
Inama Nkuru y’Ubucamanza kandi yanemeje kongerera manda Nsengiyumva Félicien, usanzwe ari Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze.
Muri iyo nama, abantu 15 bahawe inshingano zitandukanye mu rwego rw’ubucamanza, barimo Byukusenge Marie Claire wagizwe Umujyanama mu biro bya Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, ndetse Bandora Jean Baptiste na Murererehe Saouda bagirwa abagenzuzi b’inkiko.
Nsengiyumva Jean Claude yagizwe Perezida w’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Rusizi, mu gihe Bwiza Blanche, Gasana Jean Damascène, Twagiramungu Félicien na Kabalisa Fulgence bagizwe abacamanza.
Kamanzi Dative yagizwe Umwanditsi mu Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi. Ni mu gihe Giraneza Clémentine yagizwe Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi, naho Umubyeyi Francine agirwa Visi Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi.
Musabyeyezu Aimée Solange na Murenzi Pacifique bahagizwe abacamanza.
Mu nkiko z’ibanze, Mukashyaka Léonille yagizwe Perezida w’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare, naho Niyonsaba Emelyne agirwa Perezida w’Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza mu Karere ka Musanze.
Hashyizweho kandi n’abandi bacamanza n’abanditsi batandukanye.
Inama Nkuru y’Ubucamanza yemeje kandi ubwegure bwa Mukaburega Marie Claire wari Umucamanza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Like This Post? Related Posts