• Amakuru / POLITIKI


Ndikuriyo Révérien, umunyamabanga mukuru w’Ishyaka CNDD- FDD riri ku butegetsi mu Burundi, yahishuye ko umupaka wa Gatumba uhuza icyo gihugu na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uzafungurwa ari uko n’imipaka igihuza n’u Rwanda yafunguwe.

Yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 02 Mutarama 2026.

Umupaka wa Gatumba Leta y’Uburundi yafashe icyemezo cyo kuwufunga nyuma y’aho umujyi wa Uvira wo muri Congo wari umaze kwigarurirwa n’Inyeshyamba za M23 mu Ukuboza 2025,

Ubwo umunyamakuru yari abajije Ndikuriyo ibijyanye no gufungura umupaka wa Gatamba yamusubije ngo “Uwo mupaka uzafungurwa ari uko n’imipaka dusangiye n’u Rwanda yafunguwe.”

Uwo mujyi wa Uvira ni wo abambukiye mu Gatumba bahita bageramo, Uburundi rero nk’Igihugu cyizera ko u Rwanda ari rwo M23, bwahisemo guhita bufunga uwo mupaka nk’uko bimeze no ku yindi mipaka ihuza Uburundi n’u Rwanda.

M23 ivuga ko yo yamaze kuva muri Uvira ariko ikanashimangira ko itazanemerera abo ku ruhande rwa Leta kugera muri uwo mujyi ngo bawisubize.

Mu bihe bitandukanye Abarundi bumvikana basaba Leta yabo ko yafungura iyo mipaka kugira ngo ubuhahirane n’ibindi bihugu bubashe koroha kuko nk’ubu Igihugu cya Tanzaniya nicyo cyonyine kiri guhahirana n’Uburundi binyuze mu nzira zo ku butaka nyuma yo gufunga iyo mipaka yindi yose.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments