Ndikuriyo
Révérien, umunyamabanga mukuru w’Ishyaka CNDD- FDD riri ku butegetsi mu Burundi, yahishuye ko umupaka wa Gatumba uhuza icyo gihugu na Repubulika Iharanira
Demokarasi ya Congo uzafungurwa ari uko n’imipaka igihuza n’u Rwanda yafunguwe.
Yabitangarije
mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 02 Mutarama 2026.
Umupaka wa
Gatumba Leta y’Uburundi yafashe icyemezo cyo kuwufunga nyuma y’aho umujyi wa
Uvira wo muri Congo wari umaze kwigarurirwa n’Inyeshyamba za M23 mu Ukuboza
2025,
Ubwo
umunyamakuru yari abajije Ndikuriyo ibijyanye no gufungura umupaka wa Gatamba
yamusubije ngo “Uwo mupaka uzafungurwa ari uko n’imipaka dusangiye n’u Rwanda
yafunguwe.”
Uwo mujyi wa
Uvira ni wo abambukiye mu Gatumba bahita bageramo, Uburundi rero nk’Igihugu
cyizera ko u Rwanda ari rwo M23, bwahisemo guhita bufunga uwo mupaka nk’uko bimeze
no ku yindi mipaka ihuza Uburundi n’u Rwanda.
M23 ivuga ko
yo yamaze kuva muri Uvira ariko ikanashimangira ko itazanemerera abo ku ruhande
rwa Leta kugera muri uwo mujyi ngo bawisubize.
Mu bihe
bitandukanye Abarundi bumvikana basaba Leta yabo ko yafungura iyo mipaka kugira
ngo ubuhahirane n’ibindi bihugu bubashe koroha kuko nk’ubu Igihugu cya
Tanzaniya nicyo cyonyine kiri guhahirana n’Uburundi binyuze mu nzira zo ku butaka nyuma yo gufunga iyo mipaka yindi yose.