Umugabo wo
mu Karere ka Kayonza, mu Murenge wa Murundi, arakekwaho gukubita inkoni nyinshi ndetse no gutera icyuma hafi y'imyanya y'ibanga y'umugore we witwa Imanishimwe Gaudance uri mu kigero cy'imyaka
23 y'amavuko wari utwite inda y'amezi atatu (3) amuziza kumuca inyuma, ibyaje no kumuviramo urupfu.
Iby'uru
rupfu byamenyekanye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 02 Mutarama 2026, mu Mudugudu
Rumuli, mu Kagari Karambi, mu Murenge wa Murundi, mu Karere ka Kayonza, mu
Ntara y'Iburasirazuba.
Abaturage
bavuga ko intandaro y'ayo makimbirane Gaudance yagiranye n'umugabo ashingiye ku
kuba umugabo yaramushinjaga kumuca inyuma.
Umwe
ati:"Yari inshuti yanjye cyane. Yampamagaye ku wa Kane arabwira ngo uzaze
unsure, ngo maze iminsi nkuhamagara nkakubura kuko ntabwo nahabaga, ati mvuye
gusaba numero yawe uzaze unsure, akomeza abwira ati nubwo bimeze bityo ariko
umugabo wanjye ahora ankubita cyane uzaze unsure undebe.
Naramubwiye
nti ujye wihangana abagabo bo muri iyi minsi bararwana, arabwira ati uzambabarire
ku wa Gatanu uzabe waje unsuhuze kuko ndagukeneye ndamubwira nti nzaza mu gihe
cya mu gitondo ndi kwitegura ngo nze kumureba telefone iba irampamagaye
irabwira iti wa mugore bamwishe nti se yishwe na nande? Aribwira ati umugabo
yamukibise bamujyanye kwa muganga ababara cyane."
Yakomeje
avuga ko nyakwigendera yamubwiye ko buri gihe uko umugabo we yatahaga yasinze
yamukibitaga.
Yagize
ati:"Naramubwiye nti se wagiye umuhunga, arabwira ati amfatirana ndi mu
nzu akankubita. Ubwo rero njyewe ndumva ari inkoni yaba yazize. Gusa, ejo yari
yabwiye ko afite inda ifite amezi ari hagati y'abiri (2) n'atatu (3). Ndumubaza
nti se bayiguteye gute ko mutabanaga? Arabwira ngo ntabwo byabuza umugabo
kugusanga aho uri ngo ayigutere ngo n'ubundi yaransuraga cyangwa wasanga
yarayinteye tubana."
Umuturanyi
w'uyu muryango yabwiye umunyamakuru wa BTN TV ko uwo mugore yishwe n'inkoni
nyinshi yakubiswe n'umugabo we.
Ati:"Yamukibise
aranegekara cyane, nibyo byamuviriyemo urupfu. Yari yaranamwimye n'indangamuntu
ye noneho abonye amunegekaje nta bundi butabazi ari bubone aramubwira ati ngaho
fata indangamuntu yawe utahe. Yari yakomeretse ku itako hafi y'imyanya y'ibanga
bigaragara ko yamuteye icyuma. Yajyanywe kwa muganga bigaragara ko agiye gupfa
kuko yaguye mu nzira ataragerayo."
Umunyamabanga
Nshingwanikorwa w'umurenge wa Murundi, Gashayija Benon, yemeje aya makuru,
avuga ko uwo mugabo ukekwaho kwica umugore we ari gushakishwa kugira ngo
akorweho iperereza.
Yagize
ati:"Iyo nkuru twayimenye ejo, batubwira ko batubwira ko uriya mugore
abaturage bakeka ko yakubiswe n'umugabo we ku itariki ya 28 Ukuboza 2025,
hanyuma akaza kuremba umusibo ejo (ku wa Gatatu nimugoroba) bakamujyana kwa
muganga, ambulance (imbangukiragutabara) yamujyanye ku Bitaro bya Gahini ariko
bageze mu nzira ahita apfa."
Yakomeje
avuga ko umugabo wa nyakwigendera yari amaze iminsi afunguwe nyuma yo gufugwa
akekwaho kwiba moto ariko agarutse asanga umugore we atwite amakimbirane avuka
ubwo umugabo avuga ko iyo nda atari ye mu gihe umugore we yavugaga ko ari iye.
Gitifu
Gashayija yongeyoho ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe gusuzumwa kugira ngo
hazamenyekane icyateye urupfu rwe. Mu gihe umugabo wa nyakwigendera ari
gushakishwa kugira ngo akorweho iperereza n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha
(RIB).
Yasabye
abaturage kwiranda amakimbirane mu miryango kuko atera ibibazo byinshi hanyuma
n'ufite ikibazo akegera ubuyobozi cyangwa inshuti z'umuryango agafashwa.
Abatuge bo
muri aka gace bavuga ko uwo mugabo wishe umugore we na we yari akwiye guhabwa
igihano cy'urupfu, gusa iki gihano ntabwo kikiri mu mategeko ahana ibyaha mu
Rwanda kuva mu mwaka wa 2007.
Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko n°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Nikimuhama, azahanishwa igihano cy'igifungo cya burundu.