Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA), Donald
Trump, yatangaje ko bagabye ibitero simusiga mu murwa Mukuru wa Venezuela,
ingabo zifata Perezida Nicolás Maduro n’umugore we bagakurwa muri icyo gihugu.
Ibi byemejwe
n'ubutumwa Perezida Trump yanditse ku rubuga rwe nkoranyambaga rwa Truth
Social, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 03 Mutarama 2026.
Trump
yanditse ko USA yakoze neza igitero kinini cyibasiye Venezuela n’umuyobozi
wayo. Yongeyoho ko amakuru arambuye arayatangira mu kiganiro aragirana
n’abanyamakuru mu rugo rwe, Mar-a-Lago ruherereye muri leta ya Florida.
Yagize
ati:"Perezida Nicolás Maduro, n’umugore we bafashwe bavanwa muri icyo
gihugu."
Ubutegetsi
bwa Venezuela bwari bwatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabye ibitero
mu murwa mukuru Caracas, ndetse no mu zindi ntara eshatu, zirimo Miranda, La
Guaira, na Aragua.
Ubwo
butegetsi bwavugaga ko Perezida Maduro yahise atangaza ibihe bidasanzwe mu
gihugu.
Perezida
Donald Trump yari amaze igihe yarikomye Venezuela by’umwihariko Perezida
Nicolás Maduro, aho amushinja gucuruza no guha inzira ibiyobyabwenge byinjira
muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Trump
yatangije ibitero bigabwa ku mato ‘yavugaga ko aba atwaye ibiyobyabwenge biva
muri Venezuela bijya muri Amerika.’
Amerika
kandi imaze iminsi ifata amato atwaye peteroli ya Venezuela.
Ni imigirire
Venezuela yamaganye ikavuga ko ari imyitwarire ya gikoloni ko kandi Amerika
icyo ihora Venezuela atari ibiyobyabwenge ahubwo ishaka peteroli n’umutungo
kamere wa Venezuela.
Leta Zunze
Ubumwe za Amerika zikoze ibi mu gihe Perezida Nicolás Maduro yari amaze iminsi
mike atangaje ko yuteguye kuganira na Perezida Trump.
Ibintu nk'ibi byo gufata Prezida w'ikindi gihugu byaherukaga mu 1989, ubwo ingabo za USA n'ubundi zateraga Panama zigata muri yombi Perezida Manuel Noriega waje no kugwa muri gereza mu 1997.