Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwaniro, n’umuhuzabikorwa w’urwego rwa DASSO bari baratawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umuturage bafunguwe.
Taliki ya 16 Ukuboza nibwo RIB ifatanyije na
Polisi bataye muri yombi abayobozi batatu n’umuturage bakekwaho kugira uruhare
mu rupfu rw’umuturage.
Mu batawe muri yombi harimo ushinzwe
imari n’ubutegetsi (Admin) mu murenge wa Rwaniro, mu karere ka Huye,
umuhuzabikorwa w’urwego rwa DASSO, umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu kagari
(SEDO) n’umuturage bikekwa ko yibwe inka, bakekwaho kugira uruhare mu rupfu
rw’umuturage.
Iperereza ryarakomeje taliki ya 21
Ukuboza 2025 hanatabwa muri yombi Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa
Rwaniro witwa Rugira Amandin na we akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uriya
muturage.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara
y’Amajyepfo CIP Kamanzi Hassan yatangaje ko
uriya gitifu w’umurenge akurikiranweho icyaha cyo kudatabara uri mu kaga.
Amakuru yizewe agera ku itangazamakuru ni uko uriya gitifu w’umurenge wa Rwaniro,
Rugira Amandin n’umuhuzabikorwa w’urwego rwa DASSO bafunguwe, ndetse banasubira
mu kazi gusa abandi bo bagifunze.
Imwe mu mpamvu ikekwa yatumye bariya
bayobozi n’umuturage bafungwa n’umuturage wakekwaho ubujura bw’inka arakubitwa
n’abaturage, aranegekazwa ajyanwa ku biro by’umurenge wa Rwaniro ashyirwa muri
kimwe mu byumba by’umurenge maze apfirimo.
Bikekwa ko gitifu w’umurenge wa
Rwaniro yari mu kiruhuko cy’akazi (congé) atari mu kazi ari na byo byatumye
afungurwa.
Gusa nanone bigakekwa ko ibyabaga
byose yamenyeshwaga, naho umuhuzabikorwa w’urwego rwa DASSO we atari ku biro
by’umurenge uwo muturage wahaguye ahazanwa ari na yo ntandaro yo gufungurwa
kwe.
Urupfu rwuriya nyakwigendera hari
abakiri kurubazwa barimo Admin w’umurenge na SEDO w’Akagari, ndetse n’uriya
muturage wibwe inka.