• Amakuru / MU-RWANDA


Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwashimangiye ko abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Ishimwe Patrick, Ishimwe Francois Xavier na Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta bakurikiranyweho gusakaza amashusho ya Yampano akora imibonano mpuzabitsina, bakomeza gufungwa by’agateganyo.

Ni mu rubanza rw’ubujurire rwabaye kuri uyu wa 5 Mutarama 2026. Urukiko rwasanze impamvu zituma Djihad ajurira nta shingiro zifite.

Rwasanze impamvu Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwashingiyeho rufunga by’agateganyo Ishimwe Patrick (Pazzo Man) zifite ishingiro bityo atahita arekurwa by’agateganyo nk’uko yari yabisabye.

Kuri Ishimwe Francois Xavier urukiko rwasanze hari impamvu zikomeye zatuma hakekwa ko yacuruzaga amashusho y’urukozasoni bityo rusanga impamvu Urukiko Rw’Ibanze rwa Kicukiro rwashingiyeho rumufunga by’agateganyo, zifite ishingiro.

Urukiko kandi rusanga impamvu Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta yatanze nta shingiro zifite.

Ni mu gihe Kalisa John benshi bazi nka K.John bari muri dosiye imwe, we yabaye arekuwe by’agateganyo akazaburana ari hanze.

Aba bagiye gukomeza gufungwa by’agateganyo uko ari bane bakurikiranyweho gukwirakwiza amashusho ya Yampano ari gukora imibonano mpuzabitsina n’umukunzi we.

Bose bari bagaragaje ko batanyuzwe n’icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro bakagaragaza ko hari ibyo rwirengagije ku makuru rwahawe mbere ubwo baburanaga.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments