Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana rwakatiye igifungo cy’imyaka 15 Emmanuel Ntarindwa wihishe mu mwabo imyaka 23 kubera gukora Jenoside, akaza gufatwa ndetse akemera icyaha yari akurikiranyweho.
Izina Emmanuel Ntarindwa ryamenyekanye cyane mu mwaka wa 2024, impamvu yo kumenyekana kwe ni uko yihishe mu mwobo imyaka 23 yose atarafatwa.
Mu mwaka wa 1994 Inkotanyi zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, Emmanuel Ntarindwa yahise ahungira mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyakora aza guhunguka mu mwaka wa 2001, kuva ubwo yihisha ku mugore bari baturanye baza gukundana, ndetse barabana barabyarana.
Amwe mu mayeri Emmanuel Ntarindwa yakoresheje yihisha harimo gucukura umwobo mu nzu akihishamo.
Kugira ngo afatwe byagizwemo uruhare n’abagendaga muri urwo rugo ruherereye mu kagari ka Kavumu, mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza baje gukeka ko uyu mugabo yaba ari ho yihishe, amakuru aragenda aza kugera ku nzego zibishinzwe nibwo yafashwe n’umugore we barafungwa, umugore akekwaho kuba ikicyo, ndetse anakekwaho kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome.
Gusa umugore yaje gufungurwa hashingiwe ku bumenyi yari afite kuko atize amashuri, ndetse atafatanyije n’umugabo we gukora Jenoside.
Ntarindwa yaje kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, urukiko rw’ibanze rwa Busasamana rutegeka ko akurikiranwa afunzwe by’agateganyo iminsi 30.
Ubushinjacyaha mu miburanire mu mizi bumurega ko yakoze icyaha cya Jenoside mu cyahoze ari komini Kigoma na Nyabisindu, ubu ni mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.
Ubushinjacyaha buvuga ko Emmanuel Ntarindwa yagiye ku mabariyeri atandukanye, ajya mu bitero byiciwemo Abatutsi na we akabica.
Ubushinjacyaha bushingiye ku buremere bw’ibyaha Emmanuel Ntarindwa aregwa bwamusabiye igihano cy’igifungo cya burundu.
Ntarindwa atazuyaje yemeye imbere y’urukiko ko ibyo aregwa byose yabikoze, bityo asaba imbabazi Abanyarwanda, kandi agasaba ko yagabanyirizwa ibihano.
Uko urukiko rubibona
Urukiko ruvuga ko Ntarindwa ahamwa n’ibyaha aregwa, ariko hashingiwe ko yicuza ibyo yakoze ndetse akabyemera agasaba imbabazi habaho kumugabanyiriza ibihano hanashingiwe ku mategeko agatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 15.
Icyemezo cy’urukiko
Urukiko rwemeje ko ikirego cy’ubushinjacyaha gifite ishingiro, rwemeza ko Ntarindwa ahamwa n’ibyaha bifitanye isano na Jenoside. Urukiko rwamuhanishije igifungo cy’imyaka 15.
Hanze y’urukiko umunyamakuru yabajije Ntarindwa niba azajurira kiriya cyemezo yafatiwe n’urukiko, ati “Reka da! Oya, ntabwo nzajurira!”
Guhera mu mwaka wa 2001 Ntarindwa w’imyaka 52 y’amavuko yabaga mu mwobo wacukuwe mu nzu, yabanagamo n’umugore we w’imyaka 54.
Mu 2024, ni bwo Ntarindwa yafashwe. Yihishaga yanga ko bamubona kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ubu akaba afungiye mu igororero rya Huye, mu Ntara y'Amajyepfo.
Like This Post? Related Posts