• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Nyuma yo gushimuta Perezida wa Venezuela n'umugore Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yihanangirije Guverinoma y'ibihugu birimo Mexique, Colombia na Cuba nyuma y’igitero cy’ingabo zidasanzwe za Amerika mu murwa mukuru Caracas, cyasize Perezida wa Venezuela, Nicolas Maduro n’umugore we bafashwe.

Trump yasobanuye iki gikorwa nk’uburyo bwo kurwanya umugambi w’iterabwoba rishingiye ku biyobyabwenge, ashinja Maduro wayoboraga Venezuela kuba akorana n’amatsinda y’ababicuruza bakabyinjiza muri Amerika.

Mu kiganiro yagiranye na Fox news ku wa 03 Mutarama 2026, Trump yibasiye cyane Perezida wa Colombia, Gustave Petro, amushinja kuba umufatanyabikorwa wa Maduro amusaba kwitonda.

Yagize ati:"Afite cocaine, afite inganda zitunganyirizwamo cocaine. Agomba kwitonda."

Ku bijyanye na Cuba, Trump yavuze ko iby’iki gihugu bigomba kuganirwaho, agaragaza ko Washington ishaka gufasha abaturage ba Cuba, ayita ko ari igihugu cyasenyutse kandi ko gihuje byinshi na Venezuela.

Ati:"Birasa cyane n’uburyo dushaka gufasha abaturage ba Cuba, ariko turashaka no gufasha abaturage bahatiwe kuva muri Cuba bakaba batuye muri Amerika."

Trump yongeye kuvuga kandi ko hari ikigomba gukorwa kuri Mexique, ashinja amashyirahamwe y’abacuruza ibiyobyabwenge kuba ari yo ayobora igihugu kandi ko Perezida Claudia Sheinbaum Pardo abatinya.

Yaze ati:"Bayobora Mexique. Nabimubajije kenshi, Nti urashaka ko twirukana aba bantu? Aransubiza ati oya, oya, ndabinginze. Bityo rero tugomba kugira ikintu dukora."

Nyuma y'uko Perezida Trump atangaje ibi, Perezida wa Colombia, Gustavo Petro, yanenze cyane ishimutwa rya Perezida Maduro n'umugore we, avuga ko ari ukuvogera ubusugire bw'igihugu cyigenga. 

Perezida Gustavo yakomeje avuga ko Perezida Trump nahirahira akaza muri Colombia, bazamufumbiza ubutaka bwa Colombia, abana be bakajya bibuka ko ari ho yaguye.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments