• Amakuru / POLITIKI


Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata ruherereye mu Karere ka Bugesera rwategetse ko iburanisha ry’urubanza rw’Umuhuzabikorwa w’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, Sheikh Bahame Hassan, ukekwaho gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina kuri bamwe bajyanwa kugororerwa muri iki kigo rikomereza mu muhezo.

Bahame yafashwe ku wa 16 Ukuboza 2025 nyuma y’iperereza ryari rimaze iminsi rikorwa ku makuru y’uko hari abagororerwa mu kigo cya Gitagata b’igitsina-gore yizezaga gufasha mu mibereho yo muri icyo kigo yari ayoboye ndetse no kubahuza n’imiryango, akabakoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

RIB yatangaje ko akurikiranyweho ibyaha bibiri byo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Iburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ryari riteganyijwe ku wa 6 Mutarama 2026 ariko umucamanza yaje kurisubika nyuma y’uko Ubushinjacyaha bugaragaje ko bwitabiriye amahugurwa, rwimurirwa kuri uyu wa 8 Mutarama 2026.

Ubwo urubanza rwari rugiye gutangira, nyuma yo gusoma umwirondoro w’uregwa, Umunyamategeko we Me Nyembo Emeline yahise asaba ko urubanza rwakomereza mu muhezo bitewe n’ibiruvugwamo.

Ni ubusabe Urukiko rwemeye, abari aho bose basohorwa mu cyumba cy’iburanisha, rukomereza mu muhezo.

Nubwo iburanisha ryabereye mu muhezo, isomwa ry’urubanza ryo rizabera mu ruhame nk’uko biteganywa n’amategeko agenga imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha mu Rwanda.

Nyuma y’uko abari mu cyumba basohowe, Ubushinjacyaha bwakomeje busobanura impamvu zituma Sheikh Bahame Hassan akekwaho ibyaha akurikiranyweho, bunasaba ko yafungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30, kuko iperereza rigikomeje kandi ashobora kuribangamira mu gihe yakurikiranwa ari hanze.

Icyemezo cy’urukiko kizasomwa ku wa 13 Mutarama 2026.

Iperereza ry’ibinaze ku byaha Bahame akekwaho ryaje kugaragaza ko hari abo yahaga ibyo batagenerwa n’amategeko ku bw’inyungu ze bwite zishingiye kuri iryo shimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwavuze ko uyu mugabo akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Ingingo ya gatandatu y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa ivuga ku gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina iteganya ko, iteganya ko umuntu wese, mu buryo ubwo ari bwo bwose, usaba, wemera cyangwa usezeranya gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina cyangwa utuma undi muntu arigirirwa cyangwa wemera amasezerano yaryo kugira ngo hagire igikorwa cyangwa ikidakorwa aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu itari munsi ya 1.000.000 Frw, ariko itarenze 2.000.000 Frw.

Iyo ishimishamubiri ryakozwe kugira ngo hakorwe ibinyuranyije n’amategeko, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu itari munsi ya 2.000.000 Frw, ariko itarenze 3.000.000 Frw.

Iri tegeko rivuga kandi ko umukozi wese wa Leta cyangwa undi muntu wese uri mu rwego rwa Leta wifashisha umwanya w’umurimo we cyangwa ububasha afite kubera uwo mwanya agakora ikibujijwe n’itegeko cyangwa ntakore igitegetswe n’itegeko agamije kwihesha cyangwa guhesha undi muntu inyungu itemewe n’amategeko aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu ya 5.000.000Frw, ariko atarenze 10. 000.000Frw.

Iyo icyaha gikozwe hagamijwe inyungu ibarwa mu mafaranga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi, ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse.

Mu 2021 nibwo Sheikh Bahame Hassan yagizwe Umuyobozi w’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata. Yamenyekanye cyane ubwo yayoboraga Akarere ka Rubavu.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments