Umugabo wo mu Karere ka Nyamasheke witwa Sindikubwabo Philémon w’imyaka 38 y'amavuko, yasanzwe yiyahuje inzitiramibu (supernet) nyuma y’iminsi mike yari ishize abwiye abaturanyi be ko atangiye umwaka atazarangiza bitewe no kunanirwa kwiyakira nyuma yo gushaka umugore agahita agira uburwayi bwo mu mutwe.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Bugarama, mu Kagari ka Kabuga, mu Murenge wa Karambi, Karere ka Nyamasheke, mu Ntara y'Iburengerazuba, ku wa Gatatu, tariki ya 07 Mutarama 2026.
Umwe mu bo mu Muryango we avuga ko bakeka ko yiyahuye abitewe n’agahinda gakabije yari amaranye igihe kanamuteye ikibazo cyo mu mutwe, bitewe n’umugore we na we wagize icyo kibazo bamaranye imyaka ibiri gusa bashakanye kuko bashakanye byemewe n'amategeko muri 2018.
Yavuze ko kuri ubu bari bamaranye imyaka irindwi bashakanye akaba yari agerageje kwiyahura inshuro ebyiri byanga bigakunda ku ya gatatu.
Mu mwaka wa 2020, umugore we yafashwe n’uburwayi bwo mu mutwe, baramuvuza aho bashoboye hose birananirana banagera i Ndera muri CARAES.
Muri 2024, umugabo yabonye ko kwita ku mugore we i Ndera bitamworoheye, asanga mukuru we utuye mu Karere ka Kamonyi, ngo ajye ajya kumuvuza byoroshye aturutse hafi.
Yagize ati:"Yakomeje kumuvuza bataha aho i Kamonyi, umugore gukira birananirana, aho babaga bagiye kubona babona umugabo atangiye kugaragaraza ibimenyetso by’agahinda gakabije no kwigunga. Hashize iminsi mike anatangira kugaragaza iby’uburwayi bwo mu mutwe nk’ubw’umugore we, na we bamujyana i Ndera."
Bivugwa kandi ko abaganga bamuhaye imiti aho kuyinywa ashaka kuyiyahuza, anyway irenze igipimo yandikiwe na muganga. Ibyo byatumye asambagurika bamuha amata arahembuka.
Muri Nyakanga 2025, uwo mugabo yafashe icyemezo cyo kugarukana n’umugore we iwabo mu Kagari ka Kabuga, Umurenge wa Karambi.
Mu Kuboza umwaka ushize n’ubundi iyo miti yafataga yari yakuye i Ndera yashatse kongera kuyiyahuza, nyina wabakurikiraniraga hafi asanze ahirita aratabaza bamuha amata biranga bamujyana mu Bitaro bya Kibogora.
Ati:"Yamazeyo nk’ibyumweru 3 aragaruka ariko bigaragara ko ikibazo akigifite, none mugitondo nyina yaduhamagaye atubwira ko amusanze mu mugozi w’inzitiramibu yiyahuye."
Umukuru w’Umudugudu wa Bugarama Kampayana Télésphore, yabwiye Imvaho Nshya ko nyakwigendera yari amaze iminsi ababwira ko nubwo bamaze kumugarura inshuro ebyiri ubutaha batazamukurikira.
Yagize ati:"Yari amaze iminsi ari yo mvugo imuri mu kanwa ko bamutabaye inshuro ebyiri ashaka kwiyahura, iya gatatu batazamugarura kandi ko uyu mwaka atangiye atazawurangiza atiyahuye, none koko nyina yadutabaje atubwira ko yagiye kubareba we n’umugore we nk’uko bisanzwe yasuhuza akabura umwikiriza."
Bivugwa ko umugabo yiyahuye, umugore we ari munsi y’urugo atonora ibishyimbo yari yaranduye munsi y’urugo.
Umukozi w’umurenge wa Karambi ushinzwe Imari n’Ubutegetsi, Niyonizeye Claudine wahise utabara, yavuze ko umuryango wa nyakwigendera wemeje ko yiyahuye, ubuyobozi n’inzego z’umutekano zimaze kubiganiraho, hafatwa umwanzuro w’uko ahita ashyingurwa atarinze kujyanwa ku bitaro.
Yagize ati:"Umuryango we watubwiye ko yabanje kugaragaza ikibazo cyo mu mutwe akajyanwa i Ndera imiti ahawe akagerageza kuyiyahuza inshuro ebyiri zose byanga, ari bwo yasanzwe noneho yimanitse muri supaneti yapfuye."
Yakomeje avuga ko n’umugore we na we byagaragaraga ko afite ikibazo cyo mu mutwe cyane ko atigeze amenya ko umugabo we yapfuye kandi yari ahari, ahubwo akaba yaranduraga ibishyimbo bitarera ngo abitonore.
Ati:"Tugiye gukomeza kumukurikirana nk’ubuyobozi, dufashe umuryango we kumuvuza, cyane cyane ko n’umwana bari bafitanye, abo mu muryango wabo bamujyanye kumurera kubera nyine ubu burwayi bw’ababyeyi be."
Yihanganishije umuryango wagize ibi byago awizeza ko ubuyobozi bukomeza kuwuba hafi.
Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ushinzwe ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe, Dr. Iyamuremye Jean Damascène, muri Nzeri 2025, yatangaje ko mu bitera abantu gutekereza kwiyahura harimo amakimbirane yo mu muryango, kubura ubufasha mu muryango, ibibazo by’amikoro, indwara zo mu mutwe, agahinda n’indwara zidakira.
Yagize ati:"Umubabaro w’amarangamutima abantu baba bafite mu gihe cy’akababaro ntukunda kugaragara kugeza igihe ugeze ku kigero cyo hejuru. Ni yo mpamvu kuganira kuri ibyo bibazo ari ingenzi. Dushishikariza abantu kudahangana n’ibibazo bonyine, kuko n’ibiganiro bisanzwe bishobora gufasha umuntu gukira."
Imibare itangazwa na RBC igaragaza ko umubare w’abagerageje kwiyahura mu Rwanda wageze ku bantu 602 mu mwaka ushize wa 2024, kandi 51,3% ari abafite imyaka iri hagati ya 19 na 35.