Ikamyo ifite pulake RL 4626 yari itwaye amakara yifashishwa mu gukora sima yari iyavanye mu gihugu cya Tanzania iyajyanye mu ruganda rwa Sima Nyarwanda (CIMERWA) ruherereye mu Karere ka Rusizi, yakoze impanuka umushoferi wari uyitwaye ahita apfa.
Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Ruvumbu, mu Kagari ka Buvungira, mu Murenge wa Bushekeri, mu Karere ka Nyamasheke, mu Ntara y'Iburengerazuba, mu gitondo cyo ku wa 07 Mutarama 2026.
Kanamugire Fulgence, wahageze iyo mpanuka ikiba, yavuze ko akurikije uburyo yaguyemo n’uburyo aho yaguye hasanzwe hacuramye cyane, akeka ko ari feri umushoferi yabuze kuko yahamanutse ahorera cyane, akubita umukingo imodoka iragaruka ihita igarama mu nkengero z’umuhanda.
Yagize ati:"Yageze hafi y’umuhanda ugana ku Kigo Nderabuzima cya Gisakura mu ikorosi rihari, imodoka irahurura cyane nk’iyabuze feri, tubona ayikubise ku mukingo iragaruka igarama ku nkengero z’umuhanda."
Iyo kamyo yakoze impanuka yangiritse igice cy'imbere bikomeye ndetse n'umushoferi yari yafashwemo atanyeganyega.
Polisi yahise ihagera ifite ibyuma byafashije mukumukuramo basanga yapfuye, umurambo uhita ujyanwa mu Bitaro bya Bushenge mu gihe ibisazwa by’iyo kamyo bikiri aho yaguye.
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yavuze ko hagikurikiranwa icyateye iyo mpanuka kuko umushoferi yarimo wenyine.
Yagize ati:"Imodoka y’ikamyo yari ipakiye amakara ikuye muri Tanzaniya yifashishwa mu gukora sima yageze mu Gisakura mu Mudugudu wa Ruvumbu, Akagari ka Buvungira, Umurenge wa Bushekeri, Akarere ka Nyamasheke, umushoferi gukata ikoni rihari biramunanira agonga umukingo, imodoka igwa igaramye iramugwira ahita apfa."
SP Kayigi yakomeje ahamya ko mu gihe umurambo wahise ujyanwa mu Bitaro bya Bushenge, mu gihe Polisi ikomeje gukurikirana icyaba cyateye iyo mpanuka kuko umushoferi yari wenyine mu modoka.
Like This Post? Related Posts