• Amakuru / MU-RWANDA


Umugabo w’imyaka 28 y'amavuko wo mu Murenge wa Gishubi, mu Karere ka Gisagara, akurikiranyweho kwica mukuru we bapfuye ibiceri 250Frw.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rusasa, mu Kagari ka Nyakibungo, mu Murenge wa Gishubi, mu Karere ka Gisagara, mu Ntara y'Amajyepfo.

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye, buvuga ko ku itariki ya 31 Ukuboza 2025, Saa Kumi n’imwe z’umugoroba (17h00') yakubise intebe mu gahanga mukuru we wari ufite imyaka 40 y'amavuko bimuviramo urupfu.

Ubushinjacyaha Bukuru buvuga ko mu ibazwa rye ukekwa yavuze ko ubwo barimo kunywa inzoga ku mubyeyi wabo, yishyuje mukuru we amafaranga 250Frw yari amurimo amubwira ko ntayo yamuha, baratongana, maze yegura agatebe bari bicayeho akamukubita mu gahanga agwa hasi bamujyana kwa muganga bigeze mu rukerera arapfa, akaba abisabira imbabazi.

Icyo amategeko ateganya ku cyaha akurikiranyweho 

Icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa umuntu ku bushake byateye urupfu akurikiranyweho giteganywa n’ingingo ya 11 y’Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Umuntu, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha. Iyo
abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi 6 ariko kitarenze umwaka 1 n’ihazabu itari munsi ya 100.000FRW ariko
itarenze 300.000FRW.

Iyo icyaha kivugwa muri iyi ngingo cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka 1 ariko kitarenze imyaka 3 n’ihazabu itari munsi ya 300.000FRW ariko itarenze 500.000 FRW.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments