Urukiko rw’ibanze rwa Ndora rwategetse ko Gitifu w’umurenge wa Mamba, mu karere ka Gisagara n’abandi babiri barimo ufatwa nka ‘komisiyoneri’ bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo.
Abaregwa ni abantu batatu ari bo Gatongore
James wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mamba mu karere ka
Gisagara, Jean Bosco Ntayomba na Emmanuel Niyomugabo bose baregwa icyaha cyo
gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke.
James Gatongore wari Gitifu aregwa ko
yakiriye ruswa y’amafaranga ibihumbi maganabiri (Frw 200,000) kugira ngo areke
abenga inzoga zitemewe zizwi ku izina rya ‘Nyirantare’.
Jean Bosco Ntayomba we afatwa nka
komisiyoneri wa gitifu, ayo mafaranga ngo ni we wayahawe maze na we ayahereza
gitifu James Gatongore.
Jean Bosco Ntayomba yumvise uwitwa
Uwaribyo Olivier na Niyomugabo Emmanuel ko bagomba gutanga amafaranga ibihumbi
maganabiri (200,000frws) buri wese akazana amafaranga ibihumbi ijana
(100,000frws) maze na we agahita ayaha gitifu Gatongore James kugira ngo
bemererwe kwenga inzoga za nyirantare nk’uko Ubushinjacyaha bubivuga.
Intandaro yo gufatwa kw’aba bantu,
ubushinjacyaha buvuga ko uwatswe ayo mafaranga yagiye gutanga amakuru ku
ushinzwe iperereza muri Polisi (IO Police Gisagara) na we abimenyesha ukuriye
RIB mu karere ka Gisagara (DCI).
Icyo gihe RIB na Polisi bashatse
amafaranga ibihumbi ijana (100,000frws) inoti zifite numero zitandukanye bayaha
uwo muntu kugira ngo aze kuyaha Ntayomba Jean Bosco ufatwa nka komisiyoneri wa
Gitifu Gatongore, na we arayamushyira.
Emmanuel Niyomugabo yaje guha Ntayomba
Jean Bosco amafaranga ibihumbi ijana nyuma y’umwanya muto, kandi umwe woherejwe
na RIB na Polisi na we yahise aha amafaranga ibihumbi ijana Ntayomba Jean
Bosco, ndetse anamuhemba amafaranga ibihumbi bitanu kuko abashije kubahuza na
Gitifu James Gatongore, kugira ngo bemererwe kwenga no gucuruza inzoga za
nyirantare.
Bidatinze kandi inzego z’umutekano ari
zo RIB na Polisi zari hafi aho zahise zibafata, ndetse na ya mafaranga bayasanga
mu modoka ya James Gatongore nk’uko Ubushinjacyaha bubivuga.
Ubushinjacyaha bushingiye ko hari
impamvu zikomeye zituma abaregwa bose bakekwaho icyaha baregwa, bugasaba
urukiko rw’ibanze rwa Ndora ko bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo iminsi 30
mu gihe iperereza rigikomeje.
Gitifu James Gatongore imbere
y’urukiko yahakanye ibyo aregwa, avuga ko ibyakozwe byose ari umugambi wacuzwe
na Sebasaza Emmanuel wari ukuriye RIB mu murenge wa Gikonko (CI) mu karere ka
Gisagara, dore ko Gitifu Gatongore yayoboraga umurenge wa Gikonko nyuma aza
kwimurirwa i Mamba.
Gitifu Gatongore yavuze ko yabonye
Sebasaza aza amuniga ari kumwe n’undi muntu, baragundagurana ndetse bararwana
abaturage barahurura kurwana birarekera maze bajya kuri RIB, gitifu James
Gatongore akavuga ko yatotejwe.
Gitifu Gatongore yavuze ko uriya
ukuriye RIB mu murenge wa Gikonko ari we Sebasaza yamye amugendaho, aho yigeze
no kumutega urumogi amubeshyera maze icyo gihe umuyobozi w’akarere ka Gisagara
Jerôme Rutaburingoga aza kubunga, Sebaza asaba imbabazi gitifu Gatongore, ariko
nyuma ngo ntiyanyurwa akomeza kumugendaho, kandi gitifu Gatongore ayo mafaranga
yayabonye atazi aho yavuye akemeza ko ari Sebasaza wayazanye mu modoka ye.
Gitifu Gatongore James we yasabye
urukiko ko yakurikiranwa adafunzwe.
Jean Bosco Ntayomba we yavuze ko
ibyakozwe byose atari abizi ko nyuma yaje kumenya ko ibyakozwe byose ari
akagambane ka Sebasaza.
Yagize ati “Ukuriye Ingabo i Gisagara, ukuriye RIB, ukuriye Polisi baje
aho mfungiye basaba ko nashinja Gitifu Gatongore, ariko ndabatsembera. Njyewe
nta cyaha nakoze, ndasaba ko nakurikiranwa ntafunze.”
Emmanuel Niyomugabo na we yavuze ko
yakubiswe n’abamutwaye ageze muri RIB akemera ko ayo mafaranga yayahaye Gitifu
Gatongore James, ariko nyamara ntayo yamuhaye ari na byo yavuze mu
Bushinjacyaha.
Akavuga ko uriya RIB na Polisi bahaye
amafaranga asanzwe afungisha abantu kuko hari n’Umupolisi yabeshyeye ko
yamuhaye ruswa akamufungisha, ari na byo ngo byabaye.
Akemeza ko nta mafaranga ya ruswa
yahaye Ntayomba Jean Bosco ngo amuhere Gitifu Gatongore James, na we agasaba ko
yakurikiranwa adafunze.
Me Rubayiza Fikilini Michel wunganira
abaregwa yavuze ko ibyabaye byose ari akagambane kacuzwe na Sebasaza Emmanuel
akavuga ko muri raporo bahawe n’urwego DASSO ntaho uriya inzego zakoresheje agaragara
mu benga inzoga za nyirantare, bityo ibyo avuga bidakwiye guhabwa agaciro,
kandi abakiriya be bakaba bakurikiranwa badafunze.
Me Havugimana Xavier Dominique na we
wunganira abaregwa yavuze ko uwakoreshejwe n’inzego ari umuntu uzwiho
imyitwarire mibi, aho yafungiwe muri za Kasho zitandukanye, afungirwa muri
transit center zitandukanye bityo ibyo avuga bidakwiye guhabwa agaciro, kuko
imyitwarire ye inakemangwa abakiriya be bakaba bafungurwa by’agateganyo.
Uko urukiko rubibona
Urukiko rasanga nubwo Gatongore James
avuga ko ibyabaye ari akagambane ka Sebasaza Emmanuel bari basanzwe bafitanye
amakimbirane, agacura umugambi wo kumugerekaho icyaha nta shingiro byahabwa
kuko nta kimenyetso abitangira, kandi igikorwa cyo gufata abaregwa ni igikorwa
cyagizwemo uruhare n’inzego zitandukanye, kandi gitifu Gatongore James
ntiyabashije kugaragaza ububasha Sebasaza afite bwo gukoresha izo nzego ibyo
ashaka, dore ko we ari ku rwego rw’umurenge.
Urukiko rusanga ikurikiranacyaha
ryarimo n’ukuriye RIB ku rwego rw’akarere ka Gisagara, byumvikane ko nta kuntu
Sebasaza yari guha amabwiriza umukuriye mu rwego rw’akazi.
Urukiko rurasanga gitifu Gatongore
avuga ko amafaranga yasanzwe mu modoka ye yarazanwe na Sebasaza ashaka
kuyamwitirira, nabyo nta shingiro byahabwa kuko nta kimenyetso abitangira, mu
gihe uwatumwe n’inzego yemeza ko ari we wari umaze kuyamuha, ndetse na
Niyomugabo Emmanuel na we yari amaze kuyatanga, ndetse ibi bikemezwa na Raporo
ya RIB kandi itakozwe na Sebasaza.
Urukiko rurasanga kuba Emmanuel
Niyomugabo yageze mu rukiko agahakana ibyo yavuze muri RIB nta shingiro
byahabwa, kuko atarekana ikimenyetso ko ibyo yavuze yari yashyizweho agahato.
Urukiko rurasanga mu iperereza
ryakozwe na RIB hari amafoto agaragaza uko gitifu Gatongore James na Ntayomba
Jean Bosco bafatanywe amafaranga bari bamaze guhabwa, kandi ayo mafoto
agaragaza amwe mu mafaranga bafatanywe ndetse afite ibimenyetso byari byabanje
gushyirwaho n’inzego zishinzwe iperereza mbere y’uko bayahabwa.
Urukiko rusesenguye rukavuga ko
ibimaze kugerwaho n’ubushinjacyaha mu iperereza bigize impamvu zikomeye zituma
Gatongore James, Jean Bosco Ntayomba, Emmanuel Niyomugabo bakekwaho icyaha cyo
gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke.
Urukiko rusanga kuba hari impamvu zikomeye zituma Gatongore James,Jean Bosco Ntayomba ndetse na Niyomugabo Emmanuel bakekwaho icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke kandi kikaba ari icyaha cy’ubugome gihanishwa igifungo kirenze imyaka ibiri, ndetse mu bagikekwaho hakaba harimo umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge (Gitifu) wari ukwiye kuba intangarugero mu kukirwanya, ari mpamvu bagomba gukurikiranwa bafunzwe mu gihe cy’iminsi 30 kuko bakurikinywe bari hanze bashobora kubangamira iperereza, ndetse bakanatiza umurindi ikorwa ry’icyo cyaha.