Kantarama Consolée w’imyaka 62 wari Umujyanama w’Ubuzima mu Kagari ka Kigabiro mu Murenge wa Nyabitekeri mu Karere ka Nyamasheke, yapfiriye mu rugo rwa Kanyenzi Eliphase uvugwaho gukora ubuvuzi bwa gakondo buzwi nka magendu.
Ni amakuru yemejwe n’umugabo wa
nyakwigendera, Uzabakiriho Trojan, inzego zibanze ndetse n’inzego z’umutekano
mu Ntara y’Iburengerazuba.
Uzabakiriho avuga ko umugore we yapfuye
yari yamujyanye kumuvuza uburwayi bw’inzoka ya tirikomonase (Trichomonas) kwa
Kanyenzi, nyuma yo kumutera urushinge rwo mu mutsi w’ukuboko n’urwo ku nda,
agahita apfa.
Agira ati: “Yego, umugore wanjye yari
umujyanama w’ubuzima. Numvaga bavuga ko Kanyenzi Eliphase avura, mujyanayo ngo
amuvure, amuteye inshinge ebyiri arasinzira agenderako arapfa. Yaguye muri urwo
rugo.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara
y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro, yatangaje ko amakuru y’urupfu rw’uyu mubyeyi
yamenyekanye ku wa 03 Mutarama 2026.
Asobanura ko nyakwigendera yagiye kwivuza
mu kinyawanda akaza guterwa urushinge n’umuvuzi wa kinyarwanda bikamuviramo
kuremba cyane, nyuma akaza gupfa aguye mu rugo rwe.
Ukekwaho kugira uruhare muri uru rupfu
rwa nyakwigendera yahise ubura ariko ngo akaba akomeje gushakishwa.
Umuryango wa nyakwigendera ntacyo
uratangaza ku cyatumye umujyana kuvurirwa mu kinyarwanda (kuvurwa magendu)
nyamara utuye hafi y’ikigo nderabuzima.
Umwe mu baturanyi ba Kanyenzi uvugwaho
gukora ubuvuzi bwa magendu, yahamirije Imvaho Nshya ko yahise abura we
n’umugore we.
Yagize ati: “Si ubwa mbere avugwaho ubu
buvuzi kuko n’ubuyobozi bwabimwiyamye kenshi aranabifungirwa ariko agakomeza
kubikora rwihishwa, tugira ngo yabicitseho.
Ntitwakekaga ko n’umujyanama w’ubuzima
udukangurira buri gihe kwivuriza kwa muganga yamwizera akajya kumwivuzaho nubwo
bitamuhiriye.”
Aya makuru kandi yemezwa na Harerimana
Naphtal, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabitekeri, uvuga ko
amakuru akimenyekana bihutiye kujyana nyakwigendera ku bitaro bya Bushenge ngo
hasuzumwe icyamwishe mu gihe umuvuzi wa magendu n’umugore we batorotse ariko
bakomeje gushakishwa.
Ati: “Ayo makuru tukiyamenya twagiye
gufata umurambo tuwujyana mu bitaro bya Bushenge ngo hamenyekane uko byagenze
n’icyamwishe.
Ukekwaho urupfu rwe yahise atorokana
n’umugore we, arashakishwa ngo akurikiranwe. Ntituramubona, ntitunazi uba mu
rugo rwe kuko uko tuhageze dusanga hafunze.”
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyabitekeri
busaba abaturage kwirinda ubuvuzi bwa magendu.
Icyakoze bwababajwe n’urupfu rwa
nyakwigendera, no kuba yari Umujyanama w’ubuzima wafashije ubuyobozi kuyobora
abaturage kugana ubuvuzi bwemewe hanyuma akaba ari we ugana ubuvuzi bwa
magendu.
Busaba abakivura magendu kubihagarika
bitarababera bibi kuko ubuyobozi butabyihanganira aho bwabyumva hose.
Bushimangira ko Kanyenzi avuzwe muri ubu buvuzi igihe kinini kandi ko
yanabihaniwe ariko akanga kubicikaho.
Ati: “Abivuzweho igihe kirekire kuko hari
n’ubundi yafatanywe imiti ya magendu arabifungirwa, avamo avuga ko abiretse,
ntitwari tuzi ko yabikomeje. None iwe hagaragaye uwapfuye bikekwa ko ari cyo
azize. Ni ikibazo.
Ni yo mpamvu yahise acika kuko yari azi
ko inzego zigomba guhita zimushakisha. Yakomezaga kugenda ashuka abantu, abarya
utwabo abavura rwihishwa gutyo kugeza ubwo iyi nkuru yumvikanaga.”
Urugaga rw’Abahanga mu
by’Imiti (NPC) n’Ikigo gishinzwe Ubushakashatsi mu by’Inganda NIRDA, bigeze
kubwira Televiziyo Rwanda ko ubuvuzi gakondo bugifite ikibazo cy’ubuziranenge
bw’imiti itangwa ku baturage, bitewe n’uko abenshi batazi ibigize umuti ndetse
n’igipimo cy’uwo bagomba gutanga.