Umuvugizi w’abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23, Lt Col Willy Ngoma, yatangaje ko bazafata Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo, bamugeze mu rukiko.
Lt Col Ngoma yatanze ubwo butumwa ku wa Kane, tariki ya 08 Mutarama 2026, ubwo ubuyobozi bukuru bwa AFC/M23 bwasezeraga mu cyubahiro abasivili 22 bo muri Santere ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bishwe na drone y’Ingabo za Repubulika Iharanirana Demokarasi ya Congo, FARDC, ku wa 02 Mutarama 2026.
Ubwo uyu muhango waberaga i Goma wari urangiye, Lt Col Ngoma yagize ati "Azabyishyura byanze bikunze. Si kera, muzabibona. Azajya mu rukiko kubera ibi bintu. Tuzamufata, azajya mu rukiko."
Umuyobozi Mukuru wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yatangaje ko ubutegetsi bwa RDC bukomeje kwica abaturage, bigaragara ko butazi gutandukanya uwo bwita umwanzi n’abasivili.
Ati:"Ububasha bwa politiki bw’ikinyoma Leta ya Kinshasa yihaye ntibuyiha uburenganzira bwo kwica abaturage. Nta matora, nta kwemerwa n’amahanga, nta ntero yo gukunda igihugu yaha ishingiro ubwicanyi bukorerwa abasivili."
Corneille Nangaa yahumurije abaturage bo mu bice bigenzurwa na AFC/M23, abizeza ko abarwanyi b’iri huriro bazakomeza kubungabunga umutekano wabo mu bwitange basanganywe.
Like This Post? Related Posts