Lt. Col. Mak Hakuzay Mongba yagizwe umuvugizi w’agateganyo w'Igisirikare cya Repubulika Iharanirana Demokarasi ya Congo (FARDC), asimbuye Général-Major Sylvain Ekenge, ushinjwa kwibasira Abatutsi bo muri RDC.
FARDC ivuga ko Lt. Col. Hakuzay ari we wafashe umwanya w’umuvugizi w’agateganyo, nyuma y’iminsi Général-Major Sylvain Ekenge wari muri izo nshingano ahagaritswe.
Lt. Col. Mak Hakuzay yari asanzwe ari umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’ubutasi muri FARDC akanabifatanya no kuba umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare bizwi nka Operation Shujaa, bikorwa n’ingabo za RDC zifatanyije n’iza Uganda.
Kuva muri Gicurasi 2024, yabaye umuyobozi ushinzwe itumanaho n’umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare Sukola 1 mu gice cya Grand-Nord, aho FARDC irwana na ADF na M23.
Lt. Col. Hakuzay yanabaye umunyamakuru, azwi cyane mu gutangaza amagambo akakaye, akanavugwaho gukorana bya hafi n’imitwe yitwaje intwaro cyane cyane mu Ntara ya Kivu na Ituri.
FARDC iherutse kwemeza ko Maj. Général-Major Sylvain Ekenge, yahagaritswe mu nshingano z’umuvugizi kubera “amagambo avangura ubwoko bw’Abatutsi” yavugiye kuri Televiziyo y’Igihugu.
Général-Major Sylvain Ekenge, yashyize ahabona intekerezo za RDC n’uburyo yamunzwe n’ivangura n’urwango ku Banye-Congo b’Abatutsi, avuga ko gushyingiranwa n’Umututsikazi bisaba kwitonda.
Ni amagambo asa n’ayakoreshejwe mu Rwanda n’abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubutegetsi bwa RDC bwahise bukura Général-Major Sylvain Ekenge mu nshingano bya nyirarureshwa, hagamijwe kuyobya uburari, kuko yari amaze kugaragaza imirongo migari yafashwe na RDC yo kugirira nabi Abatutsi.
Impande nyinshi zikomeje kugararagaza ko gukura Général-Major Sylvain Ekenge, mu nshingano zo kuvugira FARDC bidahagije, ahubwo akwiriye no gukurikiranwa no gushyikirizwa inkiko mpuzamahanga.
Ibyo bishimangirwa n'impunzi z’Abanye-Congo ziri mu nkambi eshanu zo mu Rwanda zavuze ko AFC/M23 na Twirwaneho byashyigikirwa, kuko ibice byo mu Burasirazuba bwa RDC bahunze ubu bigenzurwa n’iyo mitwe ari byo bifite amahoro kurusha ibindi ku buryo basubiyeyo baba bizeye ko batekanye.
Ibyo byavuzwe n’abahagarariye impunzi z’Abanye-Congo ziri mu nkambi eshanu zo mu Rwanda ubwo bagezaga ubusabe bwabo kuri ambasade 20 z’ibihugu bikomeye ziri Rwanda n’imiryango mpuzamahanga irimo Loni.
Bari bambaye imyenda iriho ubutumwa bwamagana urwango n’ivangura rikorerwa bene wabo bavuga Ikinyarwanda muri RDC, ndetse buri rwego bagezeho baruhaga inyandiko y’amapaji 10 igaragaza ibibi bibera mu gihugu cyabo bifuzaga ko bitakomeza kureberwa.
Izo mpunzi zisaba amahanga kudakomeza kurebera ibikorwa by’urwango bene wabo bavuga Ikinyarwanda bakorerwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).