• Amakuru / MU-RWANDA


Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye abasore babiri n’umugabo umwe bakekwaho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umugore w’imyaka 47. 

Icyaha bakurikiranweho cyakozwe ku itariki ya 26 Ukuboza 2025, ahagana saa tatu z’ijoro mu Mudugudu wa Giseke, Akagari ka Cyamukuza, Umurenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara, ubwo bahuriraga n’uyu mugore mu nzira atashye.

Ubwo bahatwaga ibibazo nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga, abakekwa bavuze ko bahuriye n’uwo mugore mu nzira bavuye kunywa inzoga, umwe aramufata amuhirika hasi nyuma yo kumukubita inkoni.

Basobanuye ko bamufashe amaboko n’amaguru bakamusambanya bakumva umuntu wari unyuze muri iyo nzira bakiruka. Bavuga ko babitewe n’ubusinzi; babisabira imbabazi.

Icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato bakurikiranweho giteganywa n’ingingo ya 134 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments