• Amakuru / MU-RWANDA


Umuhanzi Mugisha Benjamin wamenyekanye nka The Ben aherekejwe n’umugore we Uwicyeza Pamella, yagiye gusangira isabukuru y’amavuko n’abatishoboye bo mu Murenge atuyemo abashyikiriza ibirimo ibyo kurya n’ibikoresho by’isuku.

Ni igikorwa yakoze kuri uyu wa 09 Mutarama 2026, ubwo yageneraga imfashanyo aba baturage batishoboye bo mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali.

Umuhanzi The Ben yavuze ko ari igikorwa yifuza ko cyajya kiba ngaruka mwaka.

Yagize ati:"Maze kuganira n’umugore wanjye, yifuza ko ari igikorwa twajya dukora buri mwaka kandi kikagenda cyaguka. Rero ni byinshi navuga ariko nababwira ko mbakunda kandi nkuko turi abaturanyi ubwo tuzakomeza tugende tugongana mu gace, dusuhuzanye."

The Ben na Uwicyeza Pamella bageneye abatishoboye imfashanyo mu gihe ku rundi ruhande uyu muhanzi yizihiza isabukuru y’amavuko.

Ni isabukuru yizihije nyuma y’icyumweru akoze igitaramo ‘The New Year Groove’ yakoreye muri BK Arena ku wa 01 Mutarama 2026, aho yahuriye na Bruce Melodie.

The Ben wujuje imyaka 39 y’amavuko ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda by’umwihariko akaba akunzwe mu ndirimbo nka Why yakoranye na Diamond, Ni Forever, Ngufite ku mutima, Habibi, Vazi, Ndaje n’izindi nyinshi.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments