• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Amazina ye nyakuri yitwa Darren Jason Watkins Jr ariko yamenykekanye nka
IShowSpeed, ni umusore w'umwirabura wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wahisemo kujya asura ibihugu bitandukanye mu buryo bw’ako kanya ibizwi nka ‘streaming’.

Ni uburyo bwahaye benshi ishusho y’imibereho y’ibihugu cyane cyane bugahinyuza abafite amasura mabi ku bihugu bitandukanye by'umwihariko ibyo ku mugabane ya Aziya na Afurika kuko we abigaragaza uko biri.

Ibi byabaye akarusho kuri Afurika kuko bamwe mu bo mu Burengerazuba babaga bumva abaturage baho babayeho nabi nta muntu ukoma, ariko IShowSpeed yarabahinyuje yerekana ubudasa bwa Afurika.

Uvuze IShowSpeed, benshi bahita batekereza urusobe rw’amashusho yagiye amenyekana ku mbuga nkoranyambaga n’ibikorwa bitandukanye agenda akora nko kumoka, gusiganwa n’inyamanswa, gukurura imodoka n’ibindi.

Uyu musore w'imyaka  20 y'amavuko yavukiye mu gace ka Cincinnati, muri leta ya Ohio muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yatangiye gukoresha imbuga nkoranyambaga akora ‘streaming’ mu 2010 aho yabaga ari gukina imikino izwi nka ‘Video Games’.

IShowSpeed yaje kumenyekana mu gihe cya Covid-19 ahanini bitewe n’uburyo agaragaza amarangamutima ye ku bintu bitandukanye nk’indirimbo, video games, n’ibindi.

Uyu mosore yarushijeho kumenyekana kandi ubwo yagaragaza urukundo akunda umukinnyi rurangiranwa mu mupira w'amaguru Cristiano Ronaldo, ibyatumye ahura n’uyu mukinnyi wo muri Portugal ndetse aboneraho n’amahirwe yo guhura n’abandi bakinnyi batandukanye.

Kuri ubu IShowSpeed ni umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakunzwe cyane kuko akurikirwa n’abarenga miliyoni 47 kuri YouTube ndetse akaba abarirwa agaciro k’ari hagati ya miliyoni 10$ na miliyoni 15$.

IShowSpeed ubu yashyize imbaraga mu kuzenguraka Isi asura umugabane umwe ku wundi, aho agenda yerekana ibintu bitandukanye birimo ibijyanye n'ubukerarugendo.

Ibyo byose agenda yerekana amashusho y’ibintu bya nyabyo biri kuba ako kanya (live streaming) mu gihugu yasuye. Yerekana uko kibayeho, abaturage bacyo, ndetse n’imijyi yacyo muri rusange.

Izi ngendo zahereye mu Burayi, zikomereza muri Asia ndetse ubu yageze muri Afurika aho ategerejwe no mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 10 Mutarama 2026.

Uruzinduko rwa IShowspeed mu Rwanda ruvuze byinshi kuri gahunda yarwo ya Visit Rwanda no k'Abanyarwanda muri rusange kuko ruzasiga abantu batari bake barumenye ndetse bamenye n’imibereho y’abarutuye

Hari abantu bagifata u Rwanda nk’urwo mu myaka irenga 30 ishize bitewe n'ibyo bagenda basoma bikocamye gusa IShowSpeed ashobora kuzasiga na bo bahumutse.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments