• Amakuru / MU-RWANDA


Umugabo wo mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Nyabitekeri witwa Ndagijimana Félix w’imyaka 44 y’amavuko, afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) ya Shangi, akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa  Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mariba, Ngabonziza Principe.

Ibi byabereye mu Kagari ka Mariba, mu Murenge wa Nyabitekeri, mu Karere ka Nyamasheke, mu Ntara y'Iburengerazuba, mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane, tariki ya 08 Mutarama 2026, ubwo uwo muyobozi yari ari kumwe n’abandi bakora ubugenzuzi bw’irondo no kureba niba utubari twubahiriza amabwiriza.

Ndagijimana yakubise gitifu Ngabonziza
amushinja kumukura ku rutonde rw’abarimo guhabwa imfashanyo y’ibigori byahawe abibasiwe n’amapfa.

Ni imfashanyo yatanzwe nyuma y’aho izuba ryinshi ryacanye muri uwo Murenge imyaka ikuma ndetse ntiyere none abaturage biganjemo abahinzi barashonje.

Gitifu Ngabonziza Principe avuga ko yakubiswe ari kumwe n’abagize nyobozi z’imidigudugu n’inkeragutabara zikorera muri ako Kagari, bafatanya kugenzura imikorere y’irondo n’iy’utubari, bahura na Ndagijimana Félix yasinze avuye mu kabari.

Yagize ati:"Yatubajije abo turi bo mubwira ko turi abayobozi turi kugenzura imikorere y’irondo n’iy’utubari. Yahise avuga ngo ‘Ese’ Ni mwe mwankuye ku rutonde rw’abahawe ibigori? Ntaramusubiza  aransunika. Mubajije icyo ansunikira ahita ankubita ikofe ku munwa wo hejuru, arawukomeretsa, ntangira kuvirirana amaraso menshi.’’

Yakomeje avuga ko uwo mugabo amaze kumukubita akabona arimo avirirana yahise yiruka abo bari kumwe bahita bamwirukaho baramufata.

Ati:"Yahise yiruka abo twari kumwe bamwirukaho baramufata  ashyikirizwa Sitasiyo ya RIB ya Shangi, njya ku kigo nderabuzima cya Mukoma kwivuza, banambwira kujya ku bitaro bya Bushenge ngo barebe niba nta kindi kibazo nagize, ndetse nkajya no gutanga ikirego kuri RIB kugira ngo uwo muturage akurikiranwe ku bw’urwo rugomo."

Ngabonziza avuga ko atamukuye ku rutonde rw’abahawe iyo mfashanyo y’ibigori, ahubwo ko yarukuweho n’abaturage bagenzi be kuko yishoboye kandi byarahabwaga abatishoboye bityo akaba yaramuhohoteye.

Umwe mu baturage bo muri ako Kagari ka Mariba, avuga ko guhohotera abayobozi bitari bisanzwe muri ako gace ariko ko uwo mugabo wabikoze asanzwe ari mu bo bita ibihazi bisinda bagateza urugomo.

Yagize ati:"Asanzwe ari igihazi kimara gusinda kigateza umutekano muke mu baturage. Kugera aho gusagararira abayobozi bari mu kazi kabo turumva yarengereye agakabya. Akwiye kubihanirwa ku buryo butuma n’abandi batekerezaga guhohotera ubuyobozi cyangwa izindi nzego ziri mu kazi kazo babicikaho."

Umunyamabanga Nshingwanikorwa w’Umurenge wa Nyabitekeri, Harerimana Naphtal, yemeje ko uwo muturage wakoreye umuyobozi we urugomo, ubu yatawe muri yombi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB).

Yagize ati:"Twamushyikirije RIB, Sitasiyo ya Shangi kugira ngo abikurikiranweho mu gihe uwakomeretse yagiye kwa muganga, anasabwa gutanga ikorego kuri RIB. Gitifu yahohotewe ari mu kazi ke ko kugenzura imikorere y’irondo n’iy’utubari mu masaha y’ijoro."

Yakomeje asaba abaturage kwitwararika mu gihe umuturage asobanuriwe n’urwego rumwe ntanyurwe ko adakwiye gukora igisa n’imyigaragambyo cyangwa ngo atekereze guhohotera inzego.

Yongeyeho ko ahubwo aba akwiye kugana urwego rwisumbuye rukamukemurira ikibazo aho gushaka guhohotera inzego ziri mu kazi kazo.

Icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake kiza ku mwanya wa kabiri mu byaha bikorwa mu Rwanda nk'uko byagaragajwe na Raporo y'Urwego rw'Ubucamanza ya 2024/2025.

Iki cyaha giteganywa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho riteganya ko umuntu, ubishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka 1 n’ihazabu itari munsi ya 100.000Frw ariko itarenze 300.000FRW.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments