Impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu zatangaje ko imyigaragambyo imaze ibyumweru bibiri ibera muri Iran yapfiriyemo abantu 65 mu gihe abarenga 2300 batawe muri yombi.
Mu bapfuye harimo 50 bigaragambyaga, 14 bashinzwe umutekano n’umusivili umwe bivugwa ko yakoreraga Leta.
Iyi myigaragambyo yatangiye tariki ya 28 Ukuboza 2025. Abaturage basobanura ko bababajwe n’uburyo ibicuruzwa bikomeje guhenda mu gihugu cyabo, ubushomeri n’ibindi bibazo bicyugarije.
Iyi myigaragambyo yatangiriye mu murwa mukuru, Tehran. Imaze gukwirakwira mu mijyi igera ku 100 yo mu ntara 31 zose zigize iki gihugu nk’uko umuryango Iran Human Rights ubyemeza.
Byitezwe ko ku wa 11 Mutarama imyigaragambyo ifata intera ndende. Hafashwe icyemezo cyo gufunga amashuri mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’abanyeshuri.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marco Rubio, yatangaje ko igihugu cye gishyigikiye abigaragambya, kandi ko Leta ya Iran nibibasira, kizajya kubatabara gikoresheje imbaraga z’igisirikare.
Polisi ya Iran yatangaje ko mu bigaragambya harimo imitwe y’iterabwoba, abacancuro n’abandi bafite intwaro bashaka kwica abantu, ibamenyesha ko itazabihanganira.
Umushinjacyaha Mukuru wa Iran, Mohammed Movahedi Azad, yatangaje ko abigaragambya bagakora ibyaha bazakurikiranwa n’ubutabera kandi ko bazahanwa nta mbabazi.
Azad yaherukaga gutangaza ko abigaragambya bangiza umutungo w’igihugu bazakurikiranwaho icyaha cyo gushoza intambara ku Mana, gihanishwa igihano cy’urupfu.
Like This Post? Related Posts