Perezida João Lourenço wa Angola, yatumiye i Luanda umutwe wa AFC/M23, nyuma yo kubisabwa na Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Perezida Tshisekedi yasabye Lourenço gutumira AFC/M23, muri iki cyumweru ubwo yagiriraga ingendo ebyiri i Luanda zasize abonanye akanaganira na Perezida wa Angola.
Amakuru avuga ko Perezida wa Repubulika Iharanirana Demokarasi ya Congo (RDC), yitabaje Lourenço, ngo amufashe kumuhuriza mu biganiro bigamije gukemura ibibazo bitandukanye byugarije igihugu cye by’umwihariko icy’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa Congo n’abantu batandukanye, barimo n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.
Mu bo Tshisekedi yifuza ko baganira hanarimo AFC/M23 imaze imyaka ine iri mu ntambara na Leta y’igihugu cye.
Umunyamakuru Steve Wembi yatangaje ko abanyapolitiki ba mbere bamaze kwakirwa i Luanda.
Kuri ubu ntibizwi niba AFC/M23 izemera kwitaba ubutumire bwa Perezida João Lourenço.
Umwe mu bayobozi bakuru b’uyu mutwe aheruka gushimangira ko batazitabira na rimwe ibiganiro bishya bya Luanda Perezida wa RDC ari kugerageza gutangiza, kuko hari ibindi bya Doha kuva muri Werurwe 2025 basanzwe bagirana na Leta ya Kinshasa.
Yagize ati:“Dufitanye ugushyingirana na Kinshasa kwizihirijwe i Doha hari abahamya benshi, barimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Umushinga [Tshisekedi] yifuza gushyiraho muri Angola ntabwo utureba. Niba yifuza uruhare rwacu, azatangaze gatanya ku mugaragaro n’iherezo rya Doha."
Perezida Tshisekedi arifuza kuganira na M23 nyuma y'uko uyu mutwe ugiye kumara umwaka ugenzura intara ya Kivu y'Amajyepfo na Kivu y'Amajyaruguru.
Like This Post? Related Posts