• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Umuyobozi w’Umujyi wa Kiev wo muri Ukraine, Vitalii Volodymyrovych Klychko, yasabye abaturage bawutuye kuba bawuvuyemo by’igihe gito mu gihe u Burusiya bukomeje kugaba ibitero muri iki gihugu.

Ibi yabivuze nyuma y’uko mu ijoro ryo ku wa 9 Mutarama 2026 u Burusiya bwagabye ibitero mu mujyi wa Kiev, byasize hafi uyu mujyi wose usigara nta muriro ufite, nta mazi ndetse nta ngufu zitanga ubushyuhe zihari.

Uyu muyobozi agaragaza ko kuguma muri uyu mujyi, bishobora guteza ibibazo byinshi kuko byitezwe ko uyu mujyi ushobora kugera kuri degere celsius -20°C.

Mu ijoro ryo ku wa 9 rishyira ku 10 Mutama 2026, u Burusiya bwohereje ibisasu birenga 36 muri Ukraine na drones 242, ibyasize byangije byinshi mu bikorwaremezo ndetse bihitana abaturage barenga bane.

Ibi byabaye mu gihe u Burusiya na Ukraine biri mu nzira yo kugirana amasezerano y’amahoro ari kugirwamo uruhare na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, uherutse no kugaragaza icyizere ko aya masezerano yenda kugerwaho.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments