Umuyobozi w’Umujyi wa Kiev wo muri Ukraine, Vitalii Volodymyrovych Klychko, yasabye abaturage bawutuye kuba bawuvuyemo by’igihe gito mu gihe u Burusiya bukomeje kugaba ibitero muri iki gihugu.
Ibi yabivuze
nyuma y’uko mu ijoro ryo ku wa 9 Mutarama 2026 u Burusiya bwagabye ibitero mu
mujyi wa Kiev, byasize hafi uyu mujyi wose usigara nta muriro ufite, nta mazi
ndetse nta ngufu zitanga ubushyuhe zihari.
Uyu muyobozi
agaragaza ko kuguma muri uyu mujyi, bishobora guteza ibibazo byinshi kuko
byitezwe ko uyu mujyi ushobora kugera kuri degere celsius -20°C.
Mu ijoro ryo
ku wa 9 rishyira ku 10 Mutama 2026, u Burusiya bwohereje ibisasu birenga 36
muri Ukraine na drones 242, ibyasize byangije byinshi mu bikorwaremezo ndetse
bihitana abaturage barenga bane.
Ibi byabaye mu gihe u Burusiya na Ukraine biri mu nzira yo kugirana amasezerano y’amahoro ari kugirwamo uruhare na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, uherutse no kugaragaza icyizere ko aya masezerano yenda kugerwaho.