• Amakuru / MU-RWANDA


Imibiri itanu bikekwa ko ari iy’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni yo imaze kuboneka iruhande rw’inzu y’ubucuruzi yubatse muri Santere ya Matyazo, nyuma y’uko harimo hacibwa inzira y’amazi ava ku nzu, bagahita babona umuntu wa mbere, bakomeza gushakisha, bagatangira kubona n’abandi.

Byatangiye kumenyekana mu masaha y’igitondo cyo ku wa 10 Mutarama 2026, mu Mudugudu wa Rusisiro, Akagari ka Matyazo, mu Murenge wa Ngoma ho mu Karere ka Huye, ubwo abakora kuri restaurent y’uwitwa Aimable bakorera mu nzu iri hafi yahakuwe imibiri barimo bayobora amazi bayerekeza muri ruhurura iri hafi aho, maze batangiye gucukura bahita babona umuntu.

Aba bihutiye guhita babimenyesha ubuyobozi bw’Akagari ka Matyazo, maze bakomeje gucukura batangira kubona abandi bantu benshi.

Umwe mu bayobozi ba IBUKA mu Murenge wa Ngoma utashimye kujya mu itangazamakuru wahuriye na IGIHE aho iyi mibiri yagaragaye, yavuze ko bigaragara ko hashobora kuzaboneka imibiri myinshi kuko basubitse ibikorwa byo kuyishakisha kubera bwari bwije, ariko bakibona ibindi bimenyetso birimo imyenda n’imibiri, aho biteguye kuzakomeza ku wa 11 Mutarama uyu mwaka.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Huye, Siboyintore Théodate, yavuze ko uyu munsi wa mbere wije habonetse imibiri itanu bikekwa ko ari iy’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuva muri Nyakanga 2025, mu Kagari ka Matyazo, mu midugudu ya Rurenda na Kamucuzi, habonetse imibiri isaga 400, none hakurikiyeho n’indi mibiri mu Mudugudu wa Rusisiro, ibyo bamwe bafata nko kuba amakuru yarakomeje kuba iyanga muri aka gace.

Gusa kuri Perezida Siboyintore, yavuze ko ibi bidakwiye guca abantu intege, ahubwo bikwiye kubanezeza kuko iyo amakuru y’abishwe amenyekanye bituma baragara bagashyingurwa mu gaciro baremanywe.

Ati “Ntitukinubira uburyo amakuru atinda kuboneka, kuko igihe abonekeye cyose adufasha kubona abacu bagashyingurwa mu cyubahiro. Muri Jenoside hishwe umubare munini w’Abatutsi, kandi abo tutarashyingura ni benshi. Ahubwo abafite amakuru bakomeze bayatange.”

Siboyintore yakomeje avuga ko muri Matyazo benshi mu bahatuye ubu ari abimukira ari na yo mpamvu amakuru yaho yagiye aruhanya kuboneka mu gihe kandi n’abahiciwe biganjemo abari baturutse ahandi nka Nyaruguru n’ahandi, anongeraho ko ahakuwe imibiri uyu munsi ari iruhande rw’ahigeze gukurwa imibiri mu 1995, ibyo yahereyeho avuga ko akeka ko abayihakuye icyo gihe batigeze bashakisha hose.

Amakuru avugwa n'abaturage ni uko iyi nyubako iri hafi y’ahakuwe iyi mibiri yubatswe nyuma ya Jenoside.

Kuva mu 2024, muri uyu Murenge wa Ngoma mu tugari twegeranya twa Ngoma na Matyazo, hamaze kuboneka imibiri isaga 2800, ibisobanuye ko amakuru ajyanye n’ubwicanyi bwahakorewe muri Jenoside atagiye atangwa neza.



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments