• Amakuru / MU-RWANDA


U Rwanda rwahize ibindi bihugu  muri Afurika, mu kugira  politiki ifunguye ku bijyanye na viza, ku rutonde rwa Banki y’Isi rugaragaza uko ibihugu bishyiraho uburyo bworohereza ubucuruzi, uko byari bihagaze mu mwaka wa 2025, rugira amanota rusange ya 67.94.

Muri iyi raporo yo mu 2025, Banki y’Isi yasuzumye ubukungu bw’ibihugu 29 byo muri Afurika.

U Rwanda, Maroc na Maurice, kimwe n’ibindi bihugu birindwi bya Afurika, ni byo byaje ku isonga ku rutonde rwa Banki y’Isi rwo mu 2025 ku bijyanye n’ibikorwa biteza imbere ubucuruzi, bigaragaza intambwe igaragara byateye mu ivugururwa ry’amategeko agenga ubucuruzi, kunoza imikorere n’imiyoborere myiza.

U Rwanda rugaragaza umusaruro mwiza cyane mu rwego rw’amategeko n’amabwiriza agenga ubucuruzi  no mu mikorere n’imiyoboro y’ibikorwa, n’ubwo hakiri icyuho mu mitangire ya serivisi nziza za Leta.

Rwanashimwe by’umwihariko ku koroshya inzira n’ibisabwa, kugabanya ikiguzi cyo kubahiriza amategeko, no guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu gutanga serivisi zifasha ubucuruzi.

Mu mpera z’Ukuboza 2025, Banki y’Isi yasohoye igitabo cya kabiri cya raporo yiswe Business Ready (B-Ready) 2025,  aho yasimbuye igipimo cyahoze cyitwa Doing Business. Iki gipimo cya B-Ready kiragutse kurusha icyahozeho.

Gihuza amategeko n’amabwiriza n’uko ashyirwa mu bikorwa mu by’ukuri, by’umwihariko uko ibigo by’ubucuruzi bikorana no kubahiriza amategeko, inzira zinyurwamo n’imikorere y’inzego z’ubuyobozi ku rwego rw’ibanze.

Raporo ya B-Ready 2025 yubakiye ku yasohotse mu 2024, yari yarasuzumye ubukungu bw’ibihugu 50, ikanashingira ku bitekerezo by’abantu hafi 5 000 bo mu bihugu bitandukanye, barimo impuguke mu mategeko n’inzobere mu nzego zitandukanye.

Uburyo Banki y’Isi yakoresheje muri iyi raporo nshya bwari bukubiyemo ubushakashatsi bwakozwe ku bigo by’ubucuruzi 58 000 n’impuguke 5 000 mu bihugu 101 ku Isi, bikaba ari urugero runini kurusha izindi raporo zabanje.

Iyi raporo ikurikirana icyiciro cyose cy’ubuzima bw’ikigo cy’ubucuruzi, igamije gufasha mu gushyiraho ivugururwa riteza imbere ishoramari, udushya no guhanga imirimo.

Isuzuma ku korohereza ubucuruzi mu bihugu 101 ku Isi hashingiwe ku bushakashatsi ku bigo n’impuguke, ikanashingira ku nkingi eshatu zirimo urwego rw’amategeko n’amabwiriza, ubwiza bwa serivisi za Leta, n’imikorere n’inzira n’ibikorwa by’ubucuruzi.

Maroc iri ku mwanya wa kabiri muri Afurika n’amanota 63.44, iri hejuru y’impuzandengo y’Isi kandi irusha ibihugu byinshi byo mu karere. Yateye imbere mu rwego rw’amategeko n’amabwiriza no muri serivisi za Leta, igira amanota ari hejuru y’andi yo mu karere mu nzego zimwe na zimwe z’ingenzi zirimo amashanyarazi n’ubucuruzi mpuzamahanga, n’ubwo imikorere igifite imbogamizi ugereranyije n’izindi nzego. 

Ikirwa cya Maurice, kiri ku mwanya wa gatatu n’amanota 63.20, yakomeje kuguma hafi ku rutonde rwa Afurika. N’ubwo yagabanyutseho umwanya umwe ugereranyije n’ibipimo byabanje, Maurice ikomeje kuba igihugu gifite umutekano gikirura ubucuruzi muri Afurika.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments