Umuvugizi w’Agateganyo w’Ingabo za Uganda (UPDF), Colonel Chris Magezi, yemeje ko umutekano watangiye gukazwa mu Murwa Mukuru Kampala, ariko amara impungenge abaturage ko badakwiye kubigiraho ikibazo.
Kongera kugaragara kw’Ingabo za UPDF ku mihanda bibaye mu gihe Uganda yitegura amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’abadepite ateganyijwe ku wa Kane, tariki ya 15 Mutarama 2026.
Mbere y'ayo matora, UPDF yakajije umutekano muri uyu mujyi nk’uburyo bwo gukomeza kubungabunga ituze rya rubanda.
Col Magezi yemeje ko gucunga umutekano byongerewe agira ati:"Patrouille zatangiye mu murwa mukuru ariko nta mpamvu yo kugira impungenge. Umutungo wa Leta n’uw’abikorera uzakomeza kurindwa uko bishoboka kose."
Yavuze ko n’ibyaha bishobora kuba muri ibi bihe bizitabwaho hisunzwe icyo amategeko ya Uganda ateganya.
Yavuze ko ku bufatanye na polisi izi ngabo zashyizwe ahantu hatandukanye mu rwego rwo kubungabunga ituze n’umutekano by’abaturage no kugira ngo umutekano ube wizewe mu bihe by’amatora.
Yongeye gushimangira ko inzego z’umutekano zifite intego yo kubahiriza amategeko mu gihe zikumira ibikorwa by’urugomo, iby’iterabwoba n’ibindi byakorwa n’abanyapolitiki cyangwa n’abashyigikiye n’ibindi byaha.
Yagize ati:"Ntidufata ibikorwa by’urugomo byakorwa n’abanyapolitiki bamwe n’ababashyigikiye nk’ibintu byoroheje."
Iminsi yo ku wa 15 no ku wa 16 Mutarama 2025 muri Uganda izaba ari iy’ikiruhuko rusange kugira ngo abaturage bose babone amahirwe yo kwitabira amatora.
Komisiyo y’Amatora muri Uganda yagaragaje ko imyiteguro iyigeze kure, ndetse irimo kohereza ibikoresho bizifashishwa mu matora mu gihugu hose mbere y’umunsi w’itora.
Ku rundi ruhande kandi itumwa ziturutse mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Isoko Rusange ry’Ibihugu byo mu Burasirazuba n’Amajyepfo ya Afurika (COMESA) n’Umuryango Uharanira Iterambere (IGAD) zageze muri Uganda kugenzura aya amatora ya perezida n’abadepite.
Itangazo ryashyizwe hanze ku Cyumweru, tariki ya 11 Mutarama 2026, rivuga ko izo ntumwa zagiye muri Uganda ku butumire bw’icyo gihugu na Komisiyo y’Amatora.
Ni intumwa ziyobowe na Goodluck Jonathan, wahoze ari Perezida wa Nigeria, Ambasaderi Shemsudin Ahmed Roble wo mu Nama ya COMESA ndetse na Abebe Muluneh Beyene wo muri IGAD.
Iryo tangazo rigaragaza ko izo ntumwa zigizwe n’indorerezi 84 z’igihe gito harimo izihagarariye ibihugu muri AU, sosiyete sivile, itangazamakuru, imiryango y’urubyiruko n’indi.
Like This Post? Related Posts