Imyigaragambyo yo muri Iran igamije kwamagana ubutegetsi bw’iki gihugu imaze guhitana abantu bagera ku 2000.
Amakuru y’abamaze
kugwa muri iyi myigaragamyo Reuters yayabwiwe na bamwe mu bashinzwe umutekano
muri Iran ku wa 13 Mutarama 2026.
Umunyamakuru wa BBC ukorera muri Iran, Jiyar Gol, yavuze ko
“imibare y’abameze kugwa muri iyi myigaragambyo iri mu bihumbi kandi ikomeje
kwiyongera.”
Imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu kandi
igaragaza ko urubyiruko rwinshi rufite aho ruhuriye n’imyigaragambyo ruri
kwicwa mu buryo budasobanutse.
Iyi myigaragambyo yatangiye ku wa 28 Ukuboza 2025, itewe
n’izamuka rikabije ry’ibiciro, nyuma iza guhinduka igamije kwamagana abayobozi
ba Iran.
Ubutegetsi bwa Iran bwashinje Leta Zunze Ubumwe za Amerika na
Israel kuba ari byo bihugu byihishe inyuma y’izo mvururu.
Icyakora mu gucubya iyi myigaragambyo Leta ya Iran yakuyeho
internet gusa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko
azaganira na Elon Musk ku bijyanye no gusubizaho internet muri Iran
hifashishijwe serivisi ya satellite ya Starlink.
Donald Trump kandi aherutse gutangaza ko ateganya kuganira
n’abajyanama be bakuru, bagasuzuma ibyemezo bikwiriye gufatwa ku kibazo cya
Iran.
Iran yo yavuze ko mu byo Amerika iteganya byose niramuka
iyigabyeho ibitero, izihimurira kuri Israel.
Iyi myigaragambyo yabaye mu gihe Tehran yari ikirwana no kuva mu
ngaruka z’intambara yo mu mwaka ushize ubwo benshi mu bayobozi bayo bicwaga
n’ibitero bya Amerika na Israel.