• Amakuru / POLITIKI


Mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Nyarugunga, Akagari ka Rwimbogo, haravugwa inkuru ibabaje y’umuntu umwe wapfuye abandi batatu bajyanwa kwa muganga, nyuma yo kurya ibyatsi bikekwa ko byabateye uburozi, babyitiranyije n’imboga zizwi nka shufurere (Choux-fleur).

Amakuru yizewe agera kuri @BTN dukesha iyi nkuru, avuga ko abo bantu bari bahawe ikiraka cyo gutunda ifumbire ahantu hatandukanye muri ako gace. Nyuma yo kurangiza akazi kabo, basoromye ibyatsi bimeze nk’imboga, bakeka ko ari shufurere, babiteka mu birayi maze barabirya.

Nyuma y’igihe gito babiriye, batangiye kugaragaza ibimenyetso bikomeye by’uburwayi birimo gucika intege, kuribwa mu nda no guhuma.

Uko ubuzima bwabo bwarushagaho kuba bubi, abaturage n’abari hafi yabo bihutiye kubajyana kwa muganga, ariko umwe muri bo yitaba Imana ari mu nzira ajyanwa kwa muganga.

Abandi batatu bahise bakirwa kwa muganga aho bari gukurikiranwa n’abaganga, mu gihe hakomeje gukorwa iperereza ngo hamenyekane neza ubwoko bw’ibyo byatsi byabateye ubwo burozi n’icyabateye kubyitiranya n’imboga ziribwa.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’inzego z’umutekano bwihanganishije umuryango wabuze uwabo, bunasaba abaturage kwirinda gusarura no kurya ibimera batizeye neza, cyane cyane ibyakuwe mu gasozi cyangwa ahatamenyerewe.

Iyi nkuru yongeye kwibutsa abaturage akamaro ko kwitwararika ibiribwa, no kugisha inama inzego zibishinzwe igihe cyose habonetse ibimera bitamenyerewe, mu rwego rwo kwirinda impanuka zishobora gushyira ubuzima mu kaga.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments