Mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Nyarugunga, Akagari ka Rwimbogo, haravugwa inkuru ibabaje y’umuntu umwe wapfuye abandi batatu bajyanwa kwa muganga, nyuma yo kurya ibyatsi bikekwa ko byabateye uburozi, babyitiranyije n’imboga zizwi nka shufurere (Choux-fleur).
Amakuru yizewe agera kuri @BTN dukesha iyi nkuru, avuga ko abo
bantu bari bahawe ikiraka cyo gutunda ifumbire ahantu hatandukanye muri ako
gace. Nyuma yo kurangiza akazi kabo, basoromye ibyatsi bimeze nk’imboga, bakeka
ko ari shufurere, babiteka mu birayi maze barabirya.
Nyuma y’igihe gito babiriye, batangiye kugaragaza ibimenyetso
bikomeye by’uburwayi birimo gucika intege, kuribwa mu nda no guhuma.
Uko ubuzima bwabo bwarushagaho kuba bubi, abaturage n’abari hafi
yabo bihutiye kubajyana kwa muganga, ariko umwe muri bo yitaba Imana ari mu
nzira ajyanwa kwa muganga.
Abandi batatu bahise bakirwa kwa muganga aho bari gukurikiranwa
n’abaganga, mu gihe hakomeje gukorwa iperereza ngo hamenyekane neza ubwoko
bw’ibyo byatsi byabateye ubwo burozi n’icyabateye kubyitiranya n’imboga
ziribwa.
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’inzego z’umutekano
bwihanganishije umuryango wabuze uwabo, bunasaba abaturage kwirinda gusarura no
kurya ibimera batizeye neza, cyane cyane ibyakuwe mu gasozi cyangwa
ahatamenyerewe.
Iyi nkuru
yongeye kwibutsa abaturage akamaro ko kwitwararika ibiribwa, no kugisha inama
inzego zibishinzwe igihe cyose habonetse ibimera bitamenyerewe, mu rwego rwo
kwirinda impanuka zishobora gushyira ubuzima mu kaga.