Perezida Kagame yakiriye inyandiko za ba Ambasaderi bashya bagiye guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, barimo Ambasaderi w’u Buyapani n’uwa Leta ya Qatar.
Umukuru w’Igihugu yakiriye aba ba Ambasaderi ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 14 Mutarama 2026 nk’uko byatangajwe na Village Urugwiro ku rubuga rwa X.
Aba Ambasaderi bashyikirije impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda ni uw’Ubuyapani, Kazuya Nakajo na Mansour Ali Fahad Al-Shahwani Al-Hajri uzaba ahagarariye Leta ya Qatar.
Tariki ya 15 Ukuboza 2025, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yari yahuye n’aba bayobozi bombi bagiye boherejwe guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.
Ku ruhande rumwe, u Rwanda n’Ubuyapani, bisanzwe ari ibihugu bisanzwe bikorana mu nzego zitandukanye zigamije iterambere ry’abaturage.
Muri 2010, nibwo u Buyapani bwafunguye ambasade yabwo mu Rwanda, iba intangiriro yo gushimangira umubano wari usanzweho cyane ko kugeza icyo gihe Perezida Kagame, yari amaze gukorera ingendo muri icyo gihugu n’abayobozi bacyo bamaze kugenderera u Rwanda mu bihe bitandukanye.
U Buyapani bwakunze kwibanda ku gufasha u Rwanda n’Abanyarwanda mu kubaka ibikorwaremezo, birimo ibijyanye n’amazi, uburezi ndetse no guteza imbere ubuhinzi.
Ku rundi ruhande u Rwanda na Qatar ni ibihugu by’inshuti ndetse umubano wagiye waguka mu bihe bitandukanye, ushimangirwa n’ingendo abakuru b’ibihugu byombi bagiye bagirana mu bihe bitandukanye.
Mu Gushyingo 2025, Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yasuye u Rwanda, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri rugamije gukomeza gutsura umubano utajegajega ibihugu byombi bisanzwe bifitanye cyane cyane ushingiye ku bukungu no mu bubanyi n’amahanga.
Mu mwaka wa 2019, nabwo Emir wa Qatar yasuye u Rwanda aho hasinywe amasezerano mu nzego zitandukanye zirimo ubufatanye mu bijyanye n’umuco, siporo n’ubukerarugendo.
U Rwanda na Qatar bahahirana mu bijyanye n’ingendo zo mu kirere aho Qatar yagize uruhare rukomeye mu mushinga wo kubaka Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kiri mu Karere ka Bugesera.
Uwo mushinga witezweho gutwara miliyari 2 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga tiriyari zisaga 2.8 z’amafaranga y’u Rwanda, kikazaba kiri ku mwanya wa kabiri mu bibuga by’indege mpuzamahanga bigezweho muri Afurika y’Iburasirazuba nyuma y’icya Ethiopia.
Qatar Airways ifite imigabane ya 60% muri RwandAir, ni umufatanyabikorwa w’ingenzi mu iyubakwa ry’icyo kibuga cy’indege cyitezweho kongera urujya n’uruza rw’abagenzi mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba.)