• Amakuru / POLITIKI

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zahagaritse by’agateganyo gutanga Viza ku baturage bo mu bihugu 75, birimo n’u Rwanda.

Uyu mwanzuro wafashwe na Perezida wa Amerika, Donald Trump, muri gahunda yo gukaza amategeko agenga abinjira muri iki gihugu yatangiye gushyiraho mu mpera za 2025.

Nk’uko byatangajwe n’umwe mu bayobozi ba Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, uyu mwanzuro uzatangira gushyirwa mu bikorwa tariki ya 21 Mutarama 2026.

Ibi bisobanura ko abifuza gukorera cyangwa gutura muri Amerika bahagarikiwe guhabwa Viza kugeza igihe iyi Minisiteri izashyiraho uburyo bushya bwo kuzitanga.

Icyakora, Amerika yatangaje ko iyi gahunda itarebwa n’abasaba Viza z’abanyeshuri cyangwa abashaka gusura Amerika nk’abakerarugendo, bityo bitazagira ingaruka ku bashaka kujya muri Amerika kureba imikino y’Igikombe cy’Isi giteganyijwe mu mpeshyi ya 2026.

Uyu mwanzuro uje nyuma y’uko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yari yasabye ko hakurikiranwa neza abajya muri iki gihugu kugira ngo hamenywe niba baba bafite ubushobozi bwo kwibeshaho nta bufasha basaba Amerika.

Ibi kandi bishobora kuba bifitanye isano no kureba niba bazasaba inkunga ya Leta (“public charge”), nk’uko amategeko agenga abimukira abiteganya.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Tommy Pigott, yavuze ko iki cyemezo cyo guhagarika gusaba Viza ku bihugu 75 kizagumaho mu gihe Minisiteri igisesengura uburyo bwo gutanga Viza bushya hirindwa abajya muri Amerika bateze amaboko iki gihugu.

Ibihugu 75 byahagarikiwe gusaba viza birimo Afghanistan, Albania, Algeria, Antigua na Barbuda, Armenia, Azerbaijan, Bahamas, Bangladesh, Barbados, Belarus, Belize, Bhutan, Bosnia, Brazil, Burma, Cambodia, Cameroun, Cape Verde, Colombia, Côte d’Ivoire, Cuba, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Dominica, Misiri, Eritrea, Ethiopia, Fiji, Gambia, Georgia, Ghana, Grenada, Guatemala, Guinea, Haiti, Iran na Iraq.

Hari kandi Jamaica, Jordan, Kazakhstan, Kosovo, Kuwait, Kyrgyzstan, Laos, Lebanon, Liberia, Libya, Macedonia, Moldova, Mongolia, Montenegro, Morocco, Nepal, Nicaragua, Nigeria, Pakistan, Repubulika ya Congo, u Burusiya, u Rwanda, Saint Kitts na Nevis, Saint Lucia, Saint Vincent na Grenadines, Sénégal, Sierra Leone, Somalia, Sudani y’Epfo, Sudani, Syria, Tanzania, Thailand, Togo, Tunisia, Uganda, Uruguay, Uzbekistan na Yemen.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments