Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje
ko zahagaritse by’agateganyo gutanga Viza ku baturage bo mu bihugu 75, birimo
n’u Rwanda.
Uyu mwanzuro wafashwe na Perezida wa
Amerika, Donald Trump, muri gahunda yo gukaza amategeko agenga abinjira muri
iki gihugu yatangiye gushyiraho mu mpera za 2025.
Nk’uko byatangajwe n’umwe mu bayobozi
ba Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, uyu mwanzuro uzatangira
gushyirwa mu bikorwa tariki ya 21 Mutarama 2026.
Ibi bisobanura ko abifuza gukorera
cyangwa gutura muri Amerika bahagarikiwe guhabwa Viza kugeza igihe iyi
Minisiteri izashyiraho uburyo bushya bwo kuzitanga.
Icyakora, Amerika yatangaje ko iyi
gahunda itarebwa n’abasaba Viza z’abanyeshuri cyangwa abashaka gusura Amerika
nk’abakerarugendo, bityo bitazagira ingaruka ku bashaka kujya muri Amerika
kureba imikino y’Igikombe cy’Isi giteganyijwe mu mpeshyi ya 2026.
Uyu mwanzuro uje nyuma y’uko Minisiteri
y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yari yasabye ko hakurikiranwa neza abajya muri
iki gihugu kugira ngo hamenywe niba baba bafite ubushobozi bwo kwibeshaho nta
bufasha basaba Amerika.
Ibi kandi bishobora kuba bifitanye
isano no kureba niba bazasaba inkunga ya Leta (“public charge”), nk’uko
amategeko agenga abimukira abiteganya.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi
n’Amahanga, Tommy Pigott, yavuze ko iki cyemezo cyo guhagarika gusaba Viza ku
bihugu 75 kizagumaho mu gihe Minisiteri igisesengura uburyo bwo gutanga Viza
bushya hirindwa abajya muri Amerika bateze amaboko iki gihugu.
Ibihugu 75 byahagarikiwe gusaba viza
birimo Afghanistan, Albania, Algeria, Antigua na Barbuda, Armenia, Azerbaijan,
Bahamas, Bangladesh, Barbados, Belarus, Belize, Bhutan, Bosnia, Brazil, Burma,
Cambodia, Cameroun, Cape Verde, Colombia, Côte d’Ivoire, Cuba, Repubulika
Iharanira Demokarasi ya Congo, Dominica, Misiri, Eritrea, Ethiopia, Fiji,
Gambia, Georgia, Ghana, Grenada, Guatemala, Guinea, Haiti, Iran na Iraq.
Hari kandi Jamaica, Jordan, Kazakhstan,
Kosovo, Kuwait, Kyrgyzstan, Laos, Lebanon, Liberia, Libya, Macedonia, Moldova,
Mongolia, Montenegro, Morocco, Nepal, Nicaragua, Nigeria, Pakistan, Repubulika
ya Congo, u Burusiya, u Rwanda, Saint Kitts na Nevis, Saint Lucia, Saint Vincent
na Grenadines, Sénégal, Sierra Leone, Somalia, Sudani y’Epfo, Sudani, Syria,
Tanzania, Thailand, Togo, Tunisia, Uganda, Uruguay, Uzbekistan na Yemen.