Mu karere ka Bugesera Umugabo witwa Hakizimana Emmanuel arasaba kurenganurwa nyuma yo gusenyerwa inzu n’ubuyobozi bw’umurenge mu mpera z’umwaka dusoje ngo bwitwaje ko butazi uko yahubatse nyamara uburenganzira yarabuhawe na Komite Nyobozi y’akagari nyuma yo kuyiha ibihumbi 400 Frw bityo we uko kumusenyera akabifata nk’ibyakozwe ku maherere.
Ahagana mu mpera z’umwaka
urangiye wa 2025, ni bwo iki ikibazo cyatangiye ubwo umugabo witwa Hakizimana
Emmanuel yaguraga ubutaka na Harindintwali Innocent buri mu mudugudu wa Rushubi
akagali ka kagomasi Umurenge wa Gashora mu karere ka Bugesera. Nyuma yaho
yashatse kubwubakamo maze yegera ubuyobozi agamije kubaza Icyo amabwiriza
abivugaho gusa ngo ku nshuro ya 1 ubuyobozi bw'akagali bumusaba kuba yitonze ko
buzamuha igisubizo nyuma.
Muri icyo gihje yari ategereje igisubizo ngo
umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Kagomasi Iyamuremye Ester ari kumwe
na Sedo we Bernard Bahemukiyubusa na President w'inama njyanama mu kagali ka Kagomasi
Habumiremyi Martin, ngo baraje bamusaba amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 400k kugira
ngo bamuhe uburenganzira yubake. Abigenza atyo maze ngo amwe ayanyuza mu biganza
bya gitifu na Martin andi anyuzwa kuri telephone y’umwe muri abo bayobozi nk’uko
bigaragara mu butumwa bwa Mobile Money B Plus Tv ifitiye Copy bwoherejwe kuri
Bahemukiyubusa.
Nyuma y’ibi Hakizimana yubatse inzu ye ku mudendezo
iruzura yewe aranayitaha ariko ngo ayimazemo icyumweru kirenga atungurwa no
kubona inzego z’umurenge zije kumusenyera mu rukerera amera nk’utewe anatabaza
abaturanyi be nk’uko twabitekererejwe na Madamu we twahasanze dore ko magingo
aya Hakizimana Emmanuel amaze icyumweru kirenga afunzwe.
Ati:
“Baraduharitse tubyihoreye hacamo ibyumweru bitatu, barongera baratubwira ngo
nitwubake, ubwo rero baje kutubwira ngo tugomba kubegera tukaganira nabo
tukongera tukubaka, ndavuga Gitifu na Sociale b’akagali twabahaye amafaranga ibihumbi
400 kugira ngo twubake, dufite ibimenyetso uko bagiye bayahererekanya dufite
amajwi na rikode ndetse no kuri whatsapp.”
“Nabasanga
ngo bareke mbanze mfate umwanya barabyanga, baciye urugi umwana ntaramufata,
barangije aba DASSO n’abapolisi babiri bamfatiye muri salo umwe ankubita inkoni
barangije bansohora bankurubana, nabasabye gusohora ibikoresho byanjye n’amafaranga
yanjye. Gitifu w’umurenge yategetse ngo bamfate bansohore, kugeza ubu ibintu
byanjye n’amafaranga yanjye nabonye bike ibindi ntabwo nabibonye!.”
Mu mujinya mwinshi w’abaturage
ngo ntibumva uburyo n’impamvu zatumye umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu
murenge wa Gashora aherekejwe na Dasso yewe n’umupolisi ngo hamwe n’abagororwa
4 ari nabo bakuyemo amadirishya n’inzugi bahisemo kuza ahashyira saa 4h z’urukerera.
“Tuzi
ko mu gihugu cyacu ari amahoro, ntabwo twiyumvisha ukuntu baza umuntu aryamye
bakamusohora mu nzu bagasenya bene aka kageni! Ahubwo abayobozi bafata
amafaranga bakayarya bonyine barangiza bagasubiranamo! Ko umubyeyi Perezida
yavuze ngo inzu iva muri fondasiyo ikagera mu mabati muri hehe! Yubatswe mutabizi?”
Ibi hamwe no kuba magingo
aya harafunzwe Hakizimana Emmanuel wahaye ubuyobozi bw’akagari ngo ahabwe
uburenganzira bwo kubaka afunzwe wenyine mu gihe bwo ntacyo bubazwa kandi
bwarayakiriye, Aba baturage babiheraho bagasaba ko uyu muryango warenganurwa mu
buryo bumwe cyangwa ubundi.
“Gitifu
ahita ababiwra ngo murekere aho gusenya, saa yine turagaruka turebe ko
bayikuyeho! Ariko mu by’ukuri aho kugira ngo bayikureho barabana batwice!”
Abariye amafaranga y’uyu mubyeyi bayagarure.”
Uyu muryango wa Hakizimana
Emmanuel n’umugore we kuri ubu ufite abana 3 ,uyu umugabo wo muri uru rugo amaze
icyumweru kirenga afunzwe mu gihe kandi n’uyu mudamu we avuga ko anarwaye umutima, aho anavuga ko
hari ibihumbi 300 byari byateranyijwe n’abakorana n’umugabo we, yagombaga
kujyana kwa Muganga ngo yayaburiye mu mvururu zo muri urwo rukerera zatewe
n’ubuyobozi bw’umurenge wa Gashora bityo ngo ubu kujya kwivuza na byo
bitagishobotse.
Mu butumwa bugufi,
umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yabwiye B Plus Tv ko
umuturage mu gihe yubatse nta cyangombwa afite atabura kubibazwa n’ubuyobozi,
gusa mu gihe yaba yarahaye ubuyobozi bw’akagari ayo mafaranga nabwo butabura
kubibazwa kuko iyo yaba ari ruswa.