• Amakuru / MU-RWANDA


Mu karere ka Bugesera Umugabo witwa Hakizimana Emmanuel arasaba kurenganurwa nyuma yo gusenyerwa inzu n’ubuyobozi bw’umurenge mu mpera z’umwaka dusoje ngo bwitwaje ko butazi uko yahubatse nyamara uburenganzira yarabuhawe na Komite Nyobozi y’akagari nyuma yo kuyiha ibihumbi 400 Frw bityo we uko kumusenyera akabifata nk’ibyakozwe ku maherere.

Ahagana mu mpera z’umwaka urangiye wa 2025, ni bwo iki ikibazo cyatangiye ubwo umugabo witwa Hakizimana Emmanuel yaguraga ubutaka na Harindintwali Innocent buri mu mudugudu wa Rushubi akagali ka kagomasi Umurenge wa Gashora mu karere ka Bugesera. Nyuma yaho yashatse kubwubakamo maze yegera ubuyobozi agamije kubaza Icyo amabwiriza abivugaho gusa ngo ku nshuro ya 1 ubuyobozi bw'akagali bumusaba kuba yitonze ko buzamuha igisubizo nyuma.

 Muri icyo gihje yari ategereje igisubizo ngo umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Kagomasi Iyamuremye Ester ari kumwe na Sedo we Bernard Bahemukiyubusa na President w'inama njyanama mu kagali ka Kagomasi Habumiremyi Martin, ngo baraje bamusaba amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 400k kugira ngo bamuhe uburenganzira yubake. Abigenza atyo maze ngo amwe ayanyuza mu biganza bya gitifu na Martin andi anyuzwa kuri telephone y’umwe muri abo bayobozi nk’uko bigaragara mu butumwa bwa Mobile Money B Plus Tv ifitiye Copy bwoherejwe kuri Bahemukiyubusa.

Nyuma  y’ibi Hakizimana yubatse inzu ye ku mudendezo iruzura yewe aranayitaha ariko ngo ayimazemo icyumweru kirenga atungurwa no kubona inzego z’umurenge zije kumusenyera mu rukerera amera nk’utewe anatabaza abaturanyi be nk’uko twabitekererejwe na Madamu we twahasanze dore ko magingo aya Hakizimana Emmanuel amaze icyumweru kirenga afunzwe.

Ati: “Baraduharitse tubyihoreye hacamo ibyumweru bitatu, barongera baratubwira ngo nitwubake, ubwo rero baje kutubwira ngo tugomba kubegera tukaganira nabo tukongera tukubaka, ndavuga Gitifu na Sociale b’akagali twabahaye amafaranga ibihumbi 400 kugira ngo twubake, dufite ibimenyetso uko bagiye bayahererekanya dufite amajwi na rikode ndetse no kuri whatsapp.”

“Nabasanga ngo bareke mbanze mfate umwanya barabyanga, baciye urugi umwana ntaramufata, barangije aba DASSO n’abapolisi babiri bamfatiye muri salo umwe ankubita inkoni barangije bansohora bankurubana, nabasabye gusohora ibikoresho byanjye n’amafaranga yanjye. Gitifu w’umurenge yategetse ngo bamfate bansohore, kugeza ubu ibintu byanjye n’amafaranga yanjye nabonye bike ibindi ntabwo nabibonye!.”

Mu mujinya mwinshi w’abaturage ngo ntibumva uburyo n’impamvu zatumye umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Gashora aherekejwe na Dasso yewe n’umupolisi ngo hamwe n’abagororwa 4 ari nabo bakuyemo amadirishya n’inzugi bahisemo kuza ahashyira saa 4h z’urukerera.

“Tuzi ko mu gihugu cyacu ari amahoro, ntabwo twiyumvisha ukuntu baza umuntu aryamye bakamusohora mu nzu bagasenya bene aka kageni! Ahubwo abayobozi bafata amafaranga bakayarya bonyine barangiza bagasubiranamo! Ko umubyeyi Perezida yavuze ngo inzu iva muri fondasiyo ikagera mu mabati muri hehe! Yubatswe mutabizi?”

Ibi hamwe no kuba magingo aya harafunzwe Hakizimana Emmanuel wahaye ubuyobozi bw’akagari ngo ahabwe uburenganzira bwo kubaka afunzwe wenyine mu gihe bwo ntacyo bubazwa kandi bwarayakiriye, Aba baturage babiheraho bagasaba ko uyu muryango warenganurwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

“Gitifu ahita ababiwra ngo murekere aho gusenya, saa yine turagaruka turebe ko bayikuyeho! Ariko mu by’ukuri aho kugira ngo bayikureho barabana batwice!” Abariye amafaranga y’uyu mubyeyi bayagarure.”

Uyu muryango wa Hakizimana Emmanuel n’umugore we kuri ubu ufite abana 3 ,uyu umugabo wo muri uru rugo amaze icyumweru kirenga afunzwe mu gihe kandi n’uyu mudamu  we avuga ko anarwaye umutima, aho anavuga ko hari ibihumbi 300 byari byateranyijwe n’abakorana n’umugabo we, yagombaga kujyana kwa Muganga ngo yayaburiye mu mvururu zo muri urwo rukerera zatewe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Gashora bityo ngo ubu kujya kwivuza na byo bitagishobotse.

Mu butumwa bugufi, umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yabwiye B Plus Tv ko umuturage mu gihe yubatse nta cyangombwa afite atabura kubibazwa n’ubuyobozi, gusa mu gihe yaba yarahaye ubuyobozi bw’akagari ayo mafaranga nabwo butabura kubibazwa kuko iyo yaba ari ruswa.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments