Impunzi nyinshi z’Abanye-Congo zacumbikiwe mu nkambi ya Busuma mu ntara ya Buhumuza iri mu burasirazuba bw’u Burundi, zigumuye, zigerageza gutaha muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu ntangiriro
z’Ukuboza 2025, u Burundi bwakiriye impunzi zirenga ibihumbi 100 zahunze
imirwano yabereye mu bice byo mu kibaya cya Ruzizi. Zahasanze izindi zari
zihamaze igihe kinini.
Impunzi nshya zashyizwe mu nkambi z’agateganyo zegereye umupaka,
zimaze iminsi zitakambira Leta y’u Burundi kugira ngo izifungurire inzira,
zitahe kubera ko ubuzima zibayemo bugoye cyane kuko inyinshi zikomeje gupfa.
Leta y’u Burundi yirengagije icyifuzo cy’izi mpunzi, itangira
ibikorwa byo kuzimurira mu nkambi za kure y’umupaka zirimo iya Busuma mu yahoze
ari intara ya Ruyigi. Zasanze ubuzima bwaho na bwo bugoye cyane.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi, HCR,
riherutse gutangaza ko impunzi 53 z’Abanye-Congo zapfiriye mu Burundi. Harimo
25 zishwe na Cholera, esheshatu zishwe no kubura amaraso, izindi zicwa
n’ibibazo biterwa n’imirire mibi.
Nyuma yo gutakamba ariko Leta y’u Burundi n’abafatanyabikorwa
bayo ntibumve, impunzi nyinshi z’Abanye-Congo zari mu nkambi ya Busuma
zayisohotsemo, zitangira urugendo rw’amaguru zerekeza iwabo.
Imisozi yo muri Busuma igaragaramo impunzi nyinshi
z’Abanye-Congo ziri gutaha, zimwe muri zo zahisemo kwitwaza imizigo, izindi
zigenda nta kintu zifite.
Umwe mu Banye-Congo bafashe amashusho agaragaza izi mpunzi
zitaha yagize ati "Basize imizigo, bari kwiruka. Bavuga ko barambiwe
ubuzima bwo mu nkambi, baratashye. Abantu bacu bari kugenda n’amaguru, ntituzi
niba barenga kuri Leta y’u Burundi."
Undi yagize ati “Abantu bari kwigaragambya. Hano ni mu nkambi ya
Busuma. Barasaba ibiryo n’inzu.”
Hari amakuru avuga ko Polisi y’u Burundi yahagaritse impunzi z’Abanye-Congo
zavuye muri iyi nkambi. Rwari urugendo rurerure kuko Busuma iri kure cyane
y’umupaka wa RDC.