Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye abantu batatu bakekwaho kuba ku itariki ya 08 Mutarama 2026 ahagana saa mbiri za mu gitondo mu Mudugudu wa Buruba, Akagari ka Butara, Umurenge wa Kigoma, Akarere ka Nyanza barishe abagabo babiri babahora ko bibye ihene.
Mu
ibazwa ryabo, abakekwa barimo n’uwari wibwe ihene bavuga ko babakubise inkoni
n’amabuye mu mutwe n’ahandi hatandukanye ku mubiri bakabica babahoye ko bari
baraye bibye ihene babaza aho bayishyize bakanga kuhavuga.
Abakekwaho iki cyaha bose hamwe ni 8 hakaba harafashwe 3 abandi 5
bagacika; bakaba bagishakishwa nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru
ivuga.
Icyaha cy’ubwicanyi bakurikiranyweho kiramutse kibahamye bahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.