• Amakuru / MU-RWANDA


Bamwe mu batuye mu kagari ka Nyamugari hafi y’ahazwi nko ku bigega mu murenge wa Gatsata w’akarere ka Gasabo baratabaza ko hari ruhurura yabaye icyo cya metero zirenga 20 giteye impungenge kuko kijya kigwamo abantu n’ibinyabiziga birimo n’imodoka bagasaba inzego bireba ko zacyubakira cyangwa kigasibwa kuko bahorana ubwoba ko umuntu isaha n’isaha yakigwamo.

Umujyi wa Kigali utangaza ko icyo kibazo batari bakizi ariko bagiye kugikurikirana bujyanye n’ubushobozi bakagikemura.

Ni mu gace kegereye ahazwi nko ku bigega haparika imodoka zitwara peterori mu kagari ka Nyamugari mu murenge wa Gatsata aha hari umuhanda uhegereye n’indi nzira nto y’umugenderano zombi zikikije ruhurura yabyaye icyobo kinini cyane ku buryo bugaragra aha udashishoje neza wakwisanga wakiguyemo kuko gikikijwe n’ibihuru byakoze ishyamba aha ari naho abaturage bahera bavuga ko biteye impungenge kuko  nta gihe gishize haguyemo moto ndetse n’imodoka abantu bagakizwa n’Imana ntibahasige ubuzima,basaba ko gikwiye kubakirwa cg kigatunganwa kuko giteye ubwoba.

Umumotari B Plus TV yasanze iruhande rw’icyo kiraro yagize ati: “Umuntu wese uhageze abona ko iki kiraro gikwiriye gukorwa, hateye ubwoba pe! kuko uramutse unaguyemo wavunagurika bikomeye, kandi noneho uko amazi agenda aba menshi agenda ahacukura.”

Umugore utuye hafi y’icyo kiraro yemeza ko iki kiraro kibamo n’abajura bityo ko gikwiriye gusanwa. Ati: “N’abajura babamo, hari igihe bagufata bashaka kukunyaga nk’ikintu wavuza induru bakakunagamo. Cyangwa abantu banywa inzoga hari igihe basinda bakagwamo.”

Umuvugizi w’umujyi wa Kigali NTIRENGANYA Emma Claudine avuga ko hamwe n’ubushobozi ahantu nkaha hateye impungenge bateganya kuhakora nubwo avuga ko bizatwara igihe.

“Ruhuha biteye inkeke ariko tugenda tubikoraho buhuro buhoro uko ubushobozi bugenda buboneka, turimo gushyiramo ingufu tugenda dushaka abashoramari bihariye k’uburyo twakora ibilometero byinshi kurusha ibyo dusanzwe dukora, ariko byose bijyana n’ingengo y’imari. Twasaba aho bitaragera ko zose tuzazikora n’ubwo bizatwara igihe.”

Aba baturage bavuga ko iki kibazo gikwiye gushyirwa mu byihariye kuko abahagenda n’abaturiye iyi ruhurura ubuzima bwabo buba buri mu kaga. Mu mujyi wa Kigali hagiye hari ruhurura zikikije imihanda n’iziri hagati y’inyubako ari naho bamwe bahera basaba ko zajya zitunganwa kugira ngo hirindwe ibyago zatera.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments