Bamwe mu batuye mu kagari ka Nyamugari hafi y’ahazwi nko ku bigega mu murenge wa Gatsata w’akarere ka Gasabo baratabaza ko hari ruhurura yabaye icyo cya metero zirenga 20 giteye impungenge kuko kijya kigwamo abantu n’ibinyabiziga birimo n’imodoka bagasaba inzego bireba ko zacyubakira cyangwa kigasibwa kuko bahorana ubwoba ko umuntu isaha n’isaha yakigwamo.
Umujyi wa Kigali utangaza ko icyo
kibazo batari bakizi ariko bagiye kugikurikirana bujyanye n’ubushobozi
bakagikemura.
Ni mu gace kegereye ahazwi nko ku
bigega haparika imodoka zitwara peterori mu kagari ka Nyamugari mu murenge wa
Gatsata aha hari umuhanda uhegereye n’indi nzira nto y’umugenderano zombi
zikikije ruhurura yabyaye icyobo kinini cyane ku buryo bugaragra aha
udashishoje neza wakwisanga wakiguyemo kuko gikikijwe n’ibihuru byakoze ishyamba
aha ari
naho abaturage bahera bavuga ko biteye impungenge kuko nta gihe gishize haguyemo moto ndetse
n’imodoka abantu bagakizwa n’Imana ntibahasige ubuzima,basaba ko
gikwiye kubakirwa cg kigatunganwa kuko giteye ubwoba.
Umumotari B
Plus TV yasanze iruhande rw’icyo kiraro yagize ati: “Umuntu wese uhageze abona
ko iki kiraro gikwiriye gukorwa, hateye ubwoba pe! kuko uramutse unaguyemo
wavunagurika bikomeye, kandi noneho uko amazi agenda aba menshi agenda
ahacukura.”
Umugore utuye
hafi y’icyo kiraro yemeza ko iki kiraro kibamo n’abajura bityo ko gikwiriye
gusanwa. Ati: “N’abajura babamo, hari igihe bagufata bashaka kukunyaga nk’ikintu
wavuza induru bakakunagamo. Cyangwa abantu banywa inzoga hari igihe basinda
bakagwamo.”
Umuvugizi w’umujyi wa Kigali
NTIRENGANYA Emma Claudine avuga ko hamwe n’ubushobozi ahantu nkaha hateye
impungenge bateganya kuhakora nubwo avuga ko bizatwara igihe.
“Ruhuha
biteye inkeke ariko tugenda tubikoraho buhuro buhoro uko ubushobozi bugenda buboneka,
turimo gushyiramo ingufu tugenda dushaka abashoramari bihariye k’uburyo twakora
ibilometero byinshi kurusha ibyo dusanzwe dukora, ariko byose bijyana n’ingengo
y’imari. Twasaba aho bitaragera ko zose tuzazikora n’ubwo bizatwara igihe.”
Aba baturage bavuga ko iki kibazo
gikwiye gushyirwa mu byihariye kuko abahagenda n’abaturiye iyi ruhurura ubuzima
bwabo buba buri mu kaga. Mu mujyi wa Kigali hagiye hari
ruhurura zikikije imihanda n’iziri hagati y’inyubako ari naho bamwe bahera
basaba ko zajya zitunganwa kugira ngo hirindwe ibyago zatera.