• Amakuru / MU-RWANDA


Umukecuru witwa Mukadoni Felicitee utuye mu mudugudu wa Mpinga I mu kagari ka Gatamu mu murenge wa Busheke mu karere Nyamasheke, arasaba kurenganurwa nyuma y’ikibazo afitanye n’umugabo witwa Juvenal ushaka kumwambura isambu ye ayita ko ari umunani we dore anaherutse kumuranduza imigozi ye ahita ko ari mu isambu ye.

Mukadoni yaganiriye na B Plus Tv agaragaza intandaro y’akarengane ke ndetse n’ababifitemo uruhare.

“Nari ndi hano umuyobozi w’umudugudu araza ati ngwino abayobozi bakubwire, mpageze bati mukecuru kuki ugitsimbaraye mu murima utari uwawe? Ubwo icyakurikiyeho ni ukundanduza ibyo nari narahinzemo.”

“Ababyeyi b’uwo mugabo barawumuhaye arawugurisha, nanjye barampa none arashaka kunyaga uwanjye ngo azawigurishirize nawo! Banteye ubwoba, bakajya bamfatisha igiti bagafotora! Nkaho arinjye wakiranduye. Nuko bazana ikaye n’ikaramu baransinyisha ntazi n’ibyo nsinyiye.”

Umwe mu bagize umuryango w’aba bafitanye ikibazo ahamya ko Juvenal yagurishije umunani we: “Iriya sambu ni iyo Papa yasigiye uyu mukecuru, we umunani we arawugurisha none ari gushaka n’umunani w’umusaza kuwumwambura nawo ngo awugurishe! Bari bafite iterabwoba rirenze k’uburyo n’umuturage wari uri kuhagera yarebaga ibintu barimo akumirwa!”

Umukuru w’umuryango waganiriye na B Plus Tv yemeza ko yari yarahaye Juvenal umunani we yarangiza akawugurisha none yatunguwe no kubona Juvenal aje gushaka undi munani azanye n’inzego z’ubuyobozi z’umurenge.

“Abantu bahawe iminani, mbega bitangirira mu rubanza naburanyemo Juvenal muri 2007, Juvenali yarafashe ibintu byose bya Muzehe arabyikubira! Urukiko rwa Shangi rubikiranura ko ibintu bigarutse mu muryango kubera ibintu bitemewe bari barakoze umusaza ari mu zakuru arembye cyane.  Bimaze kugaruka mu muryango nagombaga guha ku bantu bari bahari aribo bakuru banjye. Inyandiko igaragaza Juvenal ahabwa umunani anawugurisha irahari.”

Umukuru w’umuryango akomeza agaragaza akarengane kari muri iki kibazo Ati: “Imbaraga sinzi ahantu Juvenal azikura, niba garusha amatungo afite, njya kubona nkabona umuhesha w’inkiko araje ntanabimenyeshejwe ari njye waburanye urubanza ari nanjye ufite na kopi z’urubanza simbimenyeshwa nkumva ngo bagiye gutanga amasambu, ugasanga isambu igomba gusaturwa ariho iherereye ntibambwire. Ni inda mbi!.”

B Plus Tv yagerageje kuvugisha Juvenal wikomwa n’umuryango we ntiyashaka kutuvugisha. Ikifuzo cy’umuryango ngo ni uko ubuyobozi bwabarenganura bagahabwa isambu yabo bakayihinga nk’uko bari basanzwe bayihinga.

Umunyamakuru wa B PLUS TV yageregeje kuvugisha umuyobozi w’umurenge wa Bushenge ku murongo wa telephone ariko ntibyakunda ngo hamenyekane icyakorwa kuri iki kibazo.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments