• Amakuru / POLITIKI


Igice cy’amajyepfo y’Intara ya Kivu y’Epfo gikomeje kugaragaramo umutekano mucye, bitewe n’imirwano idahwema kuba hagati y’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo, n’inyeshyamba za AFC-M23. Ingabo za FARDC zashinje izi nyeshyamba gusahura umutungo w’abaturage, mu itangazo zatangarije abanyamakuru ku wa Kane tariki ya 15 Mutarama, mu mujyi wa Baraka.

Umuvugizi w’urwego rw’igisirikare rukorera mu gice cya Sukola 2 Sud-Sud, Lieutenant Reagan Mbuyi Kalonji, yatangaje ko imirwano ikomeje hagati y’imijyi ya Uvira na Baraka iri gusenya bikomeye umutekano w’akarere.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, yasobanuye uko ibintu byifashe ku mirongo y’urugamba ku wa Gatatu no ku wa Kane by’icyumweru gishize, agira ati:

“Mu minsi ibiri y’imirwano ikurikiranye, abarwanyi 180 ba RDF-M23-AFC barishwe, ku misozi ya Katongo mu gace ka Uvira no ku musozi wa Tuwetuwe mu gace ka Fizi. Abandi 22 bihaye ingabo za FARDC i Makobola nyuma y’imirwano, naho 20 bafatirwa i Kigongo mu gace ka Uvira. Twanabonye intwaro zirenga 6 zifasha mu mirwano, ndetse n’izindi ntwaro rusange zirimo AK47 na PKM.”

Yongeyeho ko umutwe wa M23 n’abawufasha bo mu ngabo z’u Rwanda (RDF) barimo gusahura ku buryo bwateguwe umutungo w’abaturage, cyane cyane mu mujyi wa Uvira. Yagize ati: “Banasahuye n’amazi n’ibikoresho byari bigenewe gushyira kaburimbo ku muhanda munini wa Leta wa nimero 5.”

Ibi birego bihuye n’ibyatangajwe na Guverineri w’Intara ya Kivu y’Epfo, avuga ko amakamyo 49 yo mu bwoko bwa Wowo n’andi 113 yo mu bwoko bwa Ben yavuye mu mujyi wa Bukavu yitwaje impamvu yo gutwara abasirikare basezerewe.

Icyakora, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’Intara, Didier Luganywa Bashizi, binyuze mu mashusho yashyizwe ku rubuga rwa interineti ku wa 16 Mutarama, ayo makamyo yakoreshejwe mu kujyana mu Rwanda umutungo wa Leta ya Congo n’uw’abaturage ku giti cyabo.

Uwo muyobozi yagaragaje kandi ko amakamyo 34 yari atwaye kaburimbo, ibikoresho by’ubwubatsi n’ibinyabiziga by’amapine atatu (tricycles) byaburiwe irengero, nyamara byose byari bifite akamaro kanini mu bukungu bw’akarere. Hiyongeraho kandi gutwarwa kw’amatungo, yari yarakusanyijwe mu bice by’imisozi miremire.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments