• Amakuru / MU-RWANDA


Ubushinjacyaha ku Rwego rw’ Ibanze rwa Kicukiro bukurikiranye umusore w’imyaka 23 ukora akazi k’ubushumba ukekwaho gukora igikorwa gishingiye ku gitsina ku nyamaswa. 

Icyaha akurikiranyweho cyakozwe ku itariki ya 31 Ukuboza 2025 mu Kagari ka Muyange, Umurenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro ubwo uregwa yahengeraga bwije akurira ikiraro agasambanya inka. Yafatiwe mu cyuho na sebuja wari uje kumureba. 

Mu ibazwa rye, uregwa yemera icyaha akurikiranyweho. Asobanura ko yabitewe n’uko yari yanyweye imiti yongera akanyabugabo.

Icyaha cyo gukora igikorwa gishingiye ku gitsina ku nyamaswa akurikiranyweho giteganywa n’Ingingo ya 142 y’itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Iteganya ko Umuntu wese ukora igikorwa gishingiye ku gitsina ku nyamaswa, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze umwaka umwe (1).

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments